in

Yemeye gusezerana n’ifoto y’umukunzi we wari wapfiriye mu mpanuka y’imodoka ku munsi w’ubukwe bwabo.

Umugore w’umufaransakazi yateye benshi agahinda ubwo yafataga icyemezo cyo gusezerana n’ifoto y’umukunzi we wari waguye mu mpanuka y’imodoka ,ku munsi w’ubukwe bwabo maze uyu mugore agahitamo kujya mu Kiliziya, Padiri akamusezeranya n’ifoto y’umugabo we.

Ibi byabereye mu Bufaransa! Uyu mugore witeguraga ubukwe n’umukunzi we bakunze kumwita Magali ariko izina rye nyakururi ni Jaskiewcs. We n’umukunzi we ngo bari bafite gahunda yo gukora ubukwe mu minsi micye gusa kuko Imana ari yo igena byose iza kumwisubiza. Ngo yaguye mu mpanuka y’imodoka! Igiteye agahinda ngo bari basanzwe bafitanye abana babiri ariko batarasezerana imbere y’Imana ari nabyo biteguraga mu minsi micye nk’uko twabigarutseho.

Amarangamutima ntiyemereye uyu mufaransakazi kuko umunsi w’ubukwe nyirizina wageze agahitamo gufata ifoto y’uyu mugabo we bakajya mu Kiliziya, Padiri akamusezeranya n’iyo foto. Nk’uko bigaragara mu mafoto yafashwe muri ubu bukwe uyu mugeni yari yambaye agatimba n’ikanzu y’abageni afashe indabo mu ntoki aherekejwe n’inshuti z’umuryango nk’uko n’ubusanzwe ibirori by’ubukwe bikorwa,ku rundi ruhande hari ifoto y’umugabo we Padiri na we afite ibitabo abasezeranya.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umuhanzikazi ukomeye yahishuye ibintu bibi yakorewe n’abagabo bituma ahitamo ubutinganyi.

Byari amarira n’imiborogo ubwo BIG BOSS yashyingurwaga(amashusho)