in

YEGOB yahuje Abanyamakuru basiporo bakomeye baganira uko itangazamakuru ryagakozwe.

Binyuze kuri Twitter ya YEGOB yitwa YEGOB sport yariri live ejo hashize kuwa 15 Ukwakira 2022 kuva saa tatu(21h00) kugeza kugeza hafi saa munani z’ijoro YEGOB yahuje abantu batandukanye biganjemo abanyamakuru ba siporo bakora kubinyamakuru bitandukanye baganiro uko itangazamakuru ryagakozwe.

Abantu barenga 175 bari live kuri Yegob sport aba harimo abanyacyubahiro batandukanye berekanye ko bakunda siporo bitewe n’ukuntu bigomwe umwanya wabo bagakurikira ibiganiro by’abantu batandukanye bivuga uko itangazamakuru ryagakozwe by’umwihariko siporo murabo banyacyubahiro bakurikiye iyo space cyangwa iyo live ya YEGOB harimo:Ingabire Assumpta” Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho mwiza”, Richard Mutabazi “Mayor wa karere ka Bugesera” ndetse na Munyakazi Sadate wahoze uyobora Rayon Sports,Nanone kandi iyo space yitabiriwe n’abanyamakuru batundukanye ba siporo ari nabo bakunze gutanga ibitekerezo murabo harimo abanyamakuru 3 bakora kuri Radio Rwanda aribo:David Mugaragu,Gatera Edmond ndetse na Eddy Sabetti harimo kandi abanyamakuru nka Sam Karenzi wa Radio Fine Fm,Aime Niyibizi nawe wa Fine Fm,Patos Eric M,Baryinyonza wa Radio&TV1 si abo gusa kandi iyo space yanitabiriwe na bimwe mu byamamare bitandukanye ku mpunga nkoranyambaga bayobowe na Mbabazi Chadia wamamaye mu izina rya Shaddy boo ndetse na Jay Squeezer Kasuku,Dj Diddyman n’abandi benshi batandukanye bari bakurikiye iyo space ya YEGOB,Hitabiriwe kandi Ikipe ya Kiyovu Sports,Ibinyamakuru byandika bitandukanye Imirasire TV n’ibindi.

Byatangiye baganira kuri Operation yariyiswe Operation,Anta,Karenzi na Yegob, bitangira bagabira ku kibazo cy’uko umunyamakuru Mucyo Anta yaba yarasabye umunyamakuru byavugwaga ko yandika kuri YEGOB kumwandikaho inkuru amuvuga neza nawe akazamufasha ibyo babiganiriyeho igihe gito kuko basanze ashobora kuba ari ibihuha birinda ko byabangiriza umwanya kuri iyo ngingo rero niho haturutse ibitekerezo by’uko itangazamakuru ryagakozwe.Hatanzwe ibitekerezo byinshi bitandukanye Sam Karenzi yagize ati: Itangazamakuru ry’ubu ritandukanye niryakera ryaba Fideli Kajugiro Sebarinda,Rutagarama ndetse na Jean Lambert Gatare ntago dukwiriye kwicara muri studio tukavuga tugasoma ngo byagenze gutya ikipe zatsindanye gutya n’ibindi,itangazamakuru ry’ubu ni talk show nukwicara tukaganira kandi dukwiriye kuvugisha ukuri tukavuga ibintu ejo n’ejo bundi twasubiramo kandi nanone dukwiye kuvuga ibintu tutahimbye ntago ari byiza gutangaza ibintu twahimbye amatekegeko ahari si ugukora itangazamakuru wararyize ntanubwo nemera ko umunyamakuru mwiza aruwaryize habamo n’impano abanyamakuru tugomba guhindurira abantu tukaganira apana gusoma numvise ko harabavugango tuvuganiranamo bazareba ibindi biganiro byo hanze ntawe uha ijambo undi si inama tuba turimo kandi nibyo bituma twinjiza uzanyangira ko navugishije ukuri azagenda ariko uzankundira ukuri azagaruka kandi ndasaba imbabazi abo twakomerekeje kuko sibyo twari tugamije.Aho Karenzi yakomoje asobanura ko ntacyo apfa na Anta Mucyo asoza ashimira Yegob yateguye iyo space ndetse ashimira abitabiriye iyo space avuga amwe mu mazina nka Mayor wa karere ka Bugesera,Eddy Sabetti,Nkurunziza n’abandi bose ndetse anemerera abakunzi ba Yegob sport na Yegob muri rusange ko azajya aza bakaganira ndetse anahamya neza ko akurikirana YEGOB cyane.

Patos Eric bamuhaye ijambo yavuze ko ntacyo yabivugaho gusa avuga ko abanyamakuru bo kuri Radio 10 bamuborotse harimo Anta Biganiro ndetse na Kazungu uwo bashobora kuvugana ari Fostinho ndetse abajijwe niba Sam Karenzi ashyigikira APR FC nkuko abavugwaho yabihakanye avuga ko ari amatiku y’abareyo,
EKA Kanyenga we ahawe ijambo we yavuze ko yemera Sam Karenzi kandi akibona ibyavuzwe haruguru byaramubabaje ariko byica iterembere ry’umupira w’amaguru.umuntu witwa Nsabimana ahawe ijambo yahakanye ko itangazamakuru ryica siporo nkuko bivugwa abajijwe niba yemera abanyamakuru barema abakinnyi bakabagira abo bataribo yabihakanye.David Mugaragu nawe yagize icyo avuga atangira avuga ko nawe yabonye screenshot zerekana amafoto y’icyo kibazo cyatumye space iba ndetse ko nabona umwanya azakongera akumva records kuko yaje iyo space yatangiye ahita akomeza igitekerezo cye ahakana ko itangazamakuru rikora umukinnyi bimwe bita kubasigiriza ngo bagurwe avuga ko amakipe afite abatekinisiye kandi bakwiriye kumenya abakinnyi bashaka apana kubagura kuko bavuzwe na RBA,Fine Fm,Radio 10 ndetse n’izindi Radio,Abajijwe k’umunyamakuru wavuze ko Robertinho adashoboye ngo APR Fc ntizigere imugura kandi amaze gusezerera TP Mazembe, Mugaragu David yasubije ko uwo munyamakuru adakwiriye kwitirirwa abanyamakuru bose akimara kuvuga gutyo uwitwa Ishimwe wiyita Ikigori nawe yashyigikiye igitekerezo cya Mugaragu ndetse ashima abateguye iyo space.Nyuma uwitwa Ernesto ubarizwa muri Leta zunze ubumwe za America nawe yahawe ijambo atangira nawe avuga ko ashaka kubwira abafana ndetse asaba abafana kudashukwa n’abanyamakuru ndetse avuga ko ikibazo kibitera ari bamwe mu bantu bakora itangazamakuru batarifitiye ubushobozi akomeza avuga ko abanyamakuru nabo arabantu batabujijwe gukunda abakinnyi ahubwo ikosa iriry’amakipe agura abakinnyi atabagenzuye ndetse atanga inama ku banyamakuru ba siporo ko bagomba guha umwanya abantu babishoboye ngo bitazamera nko mu myidagaduro dore Ari nayo abarizwamo asoza ashimira abitabiriye iyo space.

Uwaruyoboye iyo space Fabrice ndetse C.E.O wa YEGOB basabye MC Croix gusoza iyo space kuko ariwe wari wayitangije Mc Croix yasoje ashimira abitabiriye ubutumire bwa YEGOB n’abandi bose bakurikiye iyo space ndetse anabwira abantu ko buri cyumweru bagira space ya YEGOB sport ndetse ko kuri iki cyumweru saa Saba za zamanywa bazakomeza kuganira byabakundira bakavugisha umunyamakuru Mucyo Anta Biganiro akagira icyo avuga kubimuvugwaho kugeza ubu bitari byimezwa niba aribyo.

Written by Clever Tuyishime

Written by CLEVER TUYISHIME

Niba ufite inkuru cg inkuru itakunyuze wampamagara cg ukanyandikira kuri WhatsApp:+250789221075

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Davis D atangaje igihe azakorera ubukwe, burya ngo yigeze kujyana amafaranga y’ishuri muri stidio. Kuricyira byinshi kuri we

Nyagatare: Umubyeyi w’imyaka 49 yasubiye mu ishuri nyuma y’imyaka 30 arivuyemo