in

Yegereye Imana: Titi Brown yageze muri gereza ya Mageragere bituma yongera kwegera Imana yari yarateye umugongo

Yegereye Imana: Titi Brown yageze muri gereza ya Mageragere bituma yongera kwegera Imana yari yarateye umugongo.

Ishimwe Thierry [Titi Brown] uherutse kugirwa umwere nyuma y’ imyaka ibiri aburana ku cyaha cyo gusambanya no gutera umwana inda, yakomoje ku buzima yari abayemo muri gereza bwatumye yiyegereza Imana.

Uyu musore umaze iminsi itanu avuye muri gereza, ashimira abantu bose bamubaye hafi mu gihe yamaze muri gereza.

Mu kiganiro kirekire Titi Brown yagiranye na The Cat ku rubuga rwa Instagram, yavuze ko ubuzima yari abayemo bwamwigishije byinshi, gusa iminsi ya mbere yari amarira gusa.

Ati “Nkigera muri gereza nijoro sinabashaga gusinzira, byari amarira gusa, natekerezaga ku muryango wanjye kuko ari njye wari usa n’aho awitayeho, nkatekereza nti kuki Mana ari njye ibi bintu biri kubaho.”

“Nkimara kugera hariya nirebye mu kirahuri ndavuga nti uyu si njye, gusa byageze aho ndiyakira, nkajya nkora siporo, nkareba televiziyo nkareba indirimbo nshya ziba zasohotse, nkabona abahanzi bashya baje , nkandika imishinga yanjye, nkaganira n’abantu bakuru nka Bamporiki bakangira inama.”

Ibiryo byo muri gereza byaramugoye bigera aho arwara igifu, gusa hari umukobwa yavuze ko witwa Chance wemeye kujya amwoherereza ibihumbi 50 Frw buri kwezi.

Ati “Nigeze kurwara igifu kimerera nabi cyane bitewe n’uko icyo gihe nari ntaratangira kubona amafaranga, hari umukobwa witwa Chance yemeye kujya anyohereza ibihumbi 50 Frw buri kwezi, njya mvuga ko murimo ideni ry’ubuzima sinzi ko nzabona icyo mwitura.”

Agaruka ku bantu bamwohereje amafaranga yo kwifashisha, Titi Brown yakozwe ku mutima n’umukozi wo mu rugo wamwohereje 2000 Frw mu bihumbi bitanu yari afite.

Uko gereza yamufashije kwegera Imana

Titi Brown yahoraga yibaza uko bizagenda abantu nibamuvaho bitewe n’icyaha yari akurikiranyweho, gusa inkuru zavaga hanze zimuhumuriza zamufashije gukomera.

Ati “Kugera muri gereza byamfashije kwegera Imana, naje gusanga hari ibintu bimwe Imana ikunyuzamo kugira ngo ukomere kuko barumuna banjye ntabwo bigeze bahagarika kwiga, byose byakozwe n’abantu bagiye baba hafi y’umuryango wanjye ndanabashimira cyane.”

“Kumara imyaka ibiri wicaranye impapuro zigusabira gufungwa imyaka 25, ni ibintu biteye ubwoba, umuntu bitarabaho ntabwo yahita abyumva , nageze ubwo ndavuga nti abantu bagiye kumvaho.”

Titi Brown yakomeje avugako yongeye kugarura icyizere nyuma yo kubona ibitekerezo byatanzwe ku biganiro yatanze igihe yari muri gereza ndetse ashimira bikomeye abantu bamubaye hafi ari mu bihe bitari byoroshye.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Byiringiro Lague uri mu bakinnyi 11 babanje mu Mavubi, yinjiye mu kibuga akanyamuneza ari kose nyuma yo kubona ubutumwa ikipe akinamo i Burayi yamugeneye

Miss wa Uganda bivugwa ko akomoka mu Rwanda, yifurije isabukuru nziza mugenzi we Miss Mutesi Jolly