in

Yavugaga atari yabona! Umuhanzi Harmonize yatitijwe n’umurengera w’amafaranga yaciwe ubwo yihaga gukorera muri Amerika

Umuhanzi Harmonize yatitijwe n’umurengera w’amafaranga yaciwe ubwo yihaga gukorera muri Amerika.

Umuhanzi Harmonize uri mu bahetse umuziki w’Akarere k’Afurika y’Uburasirazuba, yatewe ubwoba n’igiciro cyo gufata no gutunganyiriza amashusho y’indirimbo.

Konde Boy abinyujije kuri Instagram yavuze ko ari ubwa mbere yari aciwe amafaranga angana atyo, ibintu bigaragaza ko igiciro gikubye inshuro nyinshi icyo muri aka Karere akoreramo umuziki.

Ati”Ni ubwa mbere nshoye miliyoni zirenga 160frw, [Angana n’ibihumbi $150] ku mashusho y’indirimbo “

Harmonize atangaje ibi nyuma yo gutambutsa amashusho atandukanye ku mbuga nkoranyambaga ari mu ifatwa ry’amashusho y’indirimbo yakoranye n’umuhanzikazi Spice wo muri Jamaica yitwa “Miss Bantu, iri kuri alubumu aherutse gusohora yise “Made for us”

Uyu muhanzi ari gufatira amashusho y’indirimbo muri LetaZunze Ubumwe z’Amerika nyuma y’iminsi mike yerekejeyo muri gahunda z’ibitaramo bizenguruka isi yise “Single Boy world Tour”

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

‘Ntukabumbe amaguru’ Hari udukosa duto abagore bakora mu gihe cy’amabanga y’abashakanye bigatuma abagabo bataryoherwa [irinde utu dukosa]

Biteye ubwoba: Mu Rwanda abantu basaga 600 bahitanywe n’impanuka abandi ibihumbi 4 barakomereka