in

Yatwaye Rayon Sports igikombe! Uwatoje ikipe y’i Nyarugenge agatsinda Rayon buri uko bahuye, ari mu bashaka akazi ko gutoza iyi kipe idafite umutoza mukuru

Uwahoze ari umutoza w’ikipe ya Kiyovu Sports, Alain-André Landeut, ari ku rutonde rw’abatoza bazavamo uzahabwa akazi ko gutoza Rayon Sports.

Mu minsi mike ishize, ni bwo Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports, bwatangaje ko biciye mu bwumvikane bw’impande zombi, iyi kipe yamaze gutandukana n’umutoza Yamen Zelfani wayitozaga.Aya makuru akimara gutangazwa, abatoza batandukanye bahise basaba akazi ko gusimbura uyu munya-Tunisie.

Amakuru atugeraho, avuga ko mu basabye aka kazi, harimo n’Umubiligi watoje Kiyovu Sports, Alain-André Landeut utari mu Rwanda ubu.

Uyu mutoza wavuye mu Rwanda ataratsindwa na Rayon Sports na rimwe, yahavuye yegukanye igikombe cya Made in Rwanda yatwaye atsinze Rayon Sports ku mukino wa nyuma igitego 1-0.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abakinnyi 2 ba Rayon Sports babanza mu kibuga ntabwo barakina umukino wa Musanze FC kubera ibibazo by’imvune harimo umwe wagiye kwivuriza hanze y’u Rwanda

Ni ibizungerezi gusa! Amafoto y’indobanure agaragaza ubwiza bw’abanyarwandakazi b’ibyamamare bihebeye Rayon Sports – Barangajwe imbere na Mama Sava