Umunyamakuru Reagan Rugaju uzwiho ubuhanga buhanitse mu gusesengura amakuru y’imikino yagaragaje ko ibyo asesengura afite n’ubushobozi bwo kubishyira mu bikorwa.
Ku munsi w’ejo tariki 15 Gicurasi 2023 nibwo ikipe ya Special Force umunyamakuru Reagan Rugaju abereye umutoza yakinaga n’ikipe ya Engineering uyu mukino watangiye ubona ko ikipe zombi zishaka intsinzi mu buryo budasanzwe gusa ukabona ko ikipe ya Special Force irikurusha Engineering gutambaza umupira.
Igice cya mbere umunyamakuru Reagan yibasiwe cyane n’abafana ba Engineering bamuririmbiraga indirimbo zimuca intege gusa akagerageza kubyirengagiza nk’umutoza, impamvu nyamukuru yabiteraga abafana ba Engineering n’amagambo Reagan yari yatangaje mu kiganiro kuri radio Rwanda avuga ko ikipe Special Force iranyagira Engineering.
Benshi bumvaga ko Reagan yababeshye kubera ko babonaga rwabuze gica hagati y’amakipe yombi dore ko igice cya mbere cyarangiye ari ubusa ku busa gusa mu gice cya kabiri habaye ibisa nk’ibitangaza kuko ikipe ya Special Force yaje kunyagira ikipe ya Engineering ibitego 4-0 nk’uko Reagan yari yabitangaje maze abaririmbaga amagambo ashira ivuga utyo.