in

Yataye umugabo we amutwitiye umwana ajya kwibanira n’undi wo mu cyaro

Umugabo ukomoka mu gihugu cya Ghana ari mu marira nyuma y’uko umugore we wari utwite yamutaye akajya kwibanira n’undi mugabo.

Uyu mugabo avuga ko ku wa mbere tariki ya 31 Mutarama 2022, umugore we yavuye mu rugo bananagamo, nuko umugabo atungurwa no kumva ko kuri uyu munsi tariki ya 2 Gashyantare 2022, umugore we yamaze gushaka undi mugabo.

Uyu mugabo ubwo yaganiraga na radiyo yitwa ‘Nhyira Fm’ yavuze ko abantu base bazi ko uwo mugore babanaga ikindi kandi ngo na mama w’uwo musore yari aziko babanaga mu mugi wa Accra.

Uyu mugabo mu gahinda kenshi, yavuze ko uyu mugore we aziko agiye kuba mu buzima bwiza gusa ariko ngo byose ni ubuswa azasanga yaribeshye.

Uyu mugabo kandi avuga ko uyu mugore we yagiye amutwitiye umwana, aho yagiye amubwira ko agiye gusura iwabo gusa ariko ngo umugabo yatunguwe no kumva ko yashatse undi mugabo.

 

Written by GUTER

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Ibyo Vinicius Junior yakoreye mugenzi we bikomeje kuvugisha isi yose (video)

Musore/mugabo,ngibi ibyagufasha kugira ubugabo burebure wifuza