in

Yatangiye kumwenyuza amazamu yo muri USA! Kwizera Jojea uherutse gutsinda igitego cyahesheje intsinzi ikipe y’igihugu Amavubi, yatsinze igitego cye cya mbere muri shampiyona yo muri America – VIDEWO

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi na  watsinze igitego rukumbi cyahesheje Amavubi intsinzi imbere ya Lesotho mu mukino w’Umunsi wa Kane mu yo gushaka itike y’Igikombe cy’Isi cya 2026, yatsinze igitego cye cya mbere muri shampiyona y’icyiciro cya kabiri muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Uyu mukinnyi w’imyaka 25 yatsinze igitego ku mupira yahawe na Omborenga Fitina ariko abanza gutuza awugumanaho umwanya muto. Ni ibintu avuga ko yagombaga gukora kugira ngo areba aho ashyira umupira.

Yatsinze iki gitego mu mukino ikipe ya Rhode Island yanyagiyemo Louisville City FC ibitego 5-2.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Ikipe y’i Nyarugenge yari yamaze kumvikana na Joachiam Ojera, ishobora gusubizwa amafaranga yamutanzeho

Imbangukiragurabara ‘Ambulance’ y’Ibitaro bya Kaduha yari irimo abantu 5 yakoze impanuka ikomeye irenga umuhanda