in

Yatangiye kuba akanyenyeri muri APR FC! Umutoza wa APR FC yaciye ibintu muri rubanda nyuma yo kugereka intsinzi y’ibitego 6 ku mukinnyi umwe gusa w’iyi kipe

Ben Moussa utoza ikipe ya APR FC, yaciye ibintu nyuma yo kwemeza umukinnyi umwe rukumbi urimo kwitwara neza muri iyi minsi kurusha abandi muri APR FC.

Kuwa Gatandatu tariki ya 4 Werurwe 2023, ikipe ya APR FC yakiriye ikipe ya Rutsiro FC umukino urangira APR FC itsinze ibitego 6-1 mu mukino benshi baryohewe cyane nuko umukino wari umeze.

Uyu mukino abakinnyi b’ikipe ya APR FC Bose wabonaga ko barimo kwitwara neza ndetse Kandi ubona ko bafite inyota ikomeye yo gutsinda uyu mukino Kandi ku bitego byinshi, byaje no kubahira cyane kuko mu gice cya mbere yari yamaze kubona ibitego 3 ibindi byose biboneka mu gice cya Kabiri.

Nyuma y’uyu mukino umutoza wa APR FC Ben Moussa yashimiye abakinnyi bose b’iyi kipe avuga ko ibi ari ukubera umuhate wabo bakomeje kugaragaza ndetse anabashimira ku bitego bamaze iminsi batsinda birenze 3 ariko yaje kuvuga ko Ishimwe Christian ari we ashima cyane bitewe ni uko arimo kwitwara muri iyi minsi.

Ibi byavugishije benshi bakunda ikipe ya APR FC bibaza niba Niyomugabo Claude yaba agiye kubura umwanya wo gukina kubera imikinire ya Christian utaramara n’umwaka muri iyi kipe umutoza Ben Moussa akaba atangiye kumushima cyane.

APR FC nyuma yo gutsinda yakomeje kuyobora urutonde rwa shampiyona n’amanota 46 ikurikiwe na Rayon Sports ifite amanota 45 zikaba zikomeje kwotswa igitutu na Kiyovu Sports n’amanota 44.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Rwanda
Rwanda
1 year ago

Ahubwo nashime mupenzi ETTO kuko niwe ubirinyuma uwo bita umunyamanyanga wabo

Umukinnyi wa Rayon Sports yongeye kwemeza imitima y’abayobozi ndetse n’abatoza b’iyi kipe bemeza ko azabahesha igikombe

Imirimo yo kuvugurura Sitade Amahoro irarimbanyije_ AMAFOTO