Mu gihe biteganyijwe ko ku Cyumweru tariki 29 Ukwakira 2023 APR FC izakina na Rayon Sports mu mukino wa Shampiyona, umutoza wa APR FC, Thierry Froger yagize icyo atangaza kuri uyu mukino.
Yagize ati “Icyo tubanza kureba ni uburyo twakinnye umukino w’uyu munsi, tukabona gutegura uzakurikira. Imbere yacu hari ihurizo ryo kureba imibare isa n’aho itatuvugira kuko twatsinzwe na Rayon Sports [kuri Super Coupe].”
“Ni ahacu ho gushyiramo imbaraga kuko turabizi ko bazaba biyizeye cyane kuturenza kubera ko ni yo ifite intsinzi iheruka. Rayon Sports izatugora, rero tugomba kwihagararaho.”
Izi kipe zombi zigiye gukina mu gihe umukino w’Umunsi wa Munani wa Shampiyona y’u Rwanda, APR FC yatsinze Etincelles FC ibitego 3-0 harimo 2 bya Victor Mbaoma naho Rayon Sports yo yatsinze Sunrise FC ibitego 3-0 bya Luvumbu wenyine.