Inkuru y’akababaro yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga aho umugore wari umaze iminsi ingana n’ukwezi ari muri koma yakangutse kubwo amahirwe hanyuma ahita asubirayo kubera gusanga umukunzi we yaramutaye.
Ni umugore ukomoka muri Australia w’imyaka 25 amazina ye ni Duval Brie yari yarimukiye muri Canada agiye ku mpamvu z’akazi hanyuma aza kuhahurira n’umusore babana imyaka 4.
Hashize igihe, uyu mugore yakoze impanuka yenda gupfa bamushyira muri koma ariko abaganga babwira mama w’uwo mwana ko afite amahirwe angana na 10% yo kuba yakira.
Kubwa amahirwe, uyu mugore yaje gukanguka hanyuma ahita ajya kuvugisha umugabo we kuri telephone ayeguye asanga umukunzi we yaramublotse ku mbuga nkoranyambaga zose ndetse no guhamagara bisanzwe.
Ikiniga, agahinda, umujinya nibyo byatumye uyu murwayi utari wagakira neza asubira muri koma ariko bamuha ibiturisha ubwonko bwe arongera arakanguka.