in

Yashyize ubuzima bwe mu byago kubera kugira umutima mwiza

Zikhaya Sithole wo muri Afrika y’Epfo yashyize ubuzima bwe mu kaga kugirango akize abana bari bafatiwe mu muriro. Kugeza ubu ari gufatwa nk’intwari.

Ubwo Zikhaya Sithole yari arimo ataha avuye muri tuckshop, yumvise umubyeyi utaka asaba ubufasha. Abana be babiri bari bafatiwe mu nzu umuriro uri kwaka kandi hasigaye iminota mike ngo iyo nzu igwe.

Zikhaya Sithole atabanje gutekereza ku mutekano we, yahise agira icyo akora, yihutira kwinjira mu nzu kugira ngo akize abo bana babiri b’abahungu.

Zikhaya Sithole yatabaye umwana umwe w’umuhungu, ananirwa gutabara umwana w’undi w’umuhungu w’umwaka umwe na we wari uri muri iyo nzu.

Zikhaya Sithole aganira n’ikinyamakuru Daily Sun yagize ati: “Igihe ninjiraga mu nzu, numvise abana barira. Nafashe umwana wari ku buriri ndiruka, ariko igihe nashakaga gusubira ku wundi, umuriro wari ukomeye cyane.”

Ibikomere bya Zikhaya biturutse ku gikorwa cye cyo kwitanga byari bikomeye ku buryo ikibabaje atagishoboye gukora, amaboko ye yarangiritse cyane ku buryo atakomeza imirimo yo gusudira yari asanzwe akora.

Zikhaya yagize ibikomere byinshi cyane ku mubiri we Kandi bitazigera bikira aho azabana na byo ubuzima bwe bwose.

Icyakora, yabwiye ikinyamakuru Daily Sun ko atigeze yicuza kuba yarinjiye muri iyo nzu. Ati: “Nakijije umwana. Icyampa nkaba narabakijije bombi. ”

Abanyafurika y’Epfo bakozwe ku mutima n’igikirwa Zikhaya yakoze, bakusanyije ishimwe bahaye uwo mugabo kubera icyo gikorwa cy’indashyikirwa yakoze.

Benshi muri bo kandi banasabye, Perezida Cyril Ramaphosa, kumuha umudari w’ishimwe w’igihugu kubera ubutwari.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Couple yari imaze imyaka 25 yarabuze urubyaro ibonye igitangaza gikomeye

Ntuzongera kubura karoti ku mafunguro yawe numenya ibi bintu