in

Yasanzwe yapfuye nyuma yo kwiha akabyizi ku mugore bari baratandukanye

I Rubavu umugabo yasanzwa mu macumbi y’akabari yapfuye nyuma yo kurarana n’umugore we bari baratandukanye.

Ibi byabaye ahagana Saa munani z’amanywa zo kuri uyu wa kane tariki 4 Kanama 2022, aho uyu mugabo witwa Ndegamiye Djuma w’imyaka 62 yasanzwe yapfiriye.

Uyu mugabo akaba yarasanzwa mu macumbi y’akabari kitwa Kwetu Bar yapfuye nyuma y’uko yari yararanye n’umugore batandukanye.

Abakozi b’ako kabari nibo basanze uyu mugabo yapfuye nuko bagahita babimenyesha ubuyobozi bubegereye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gisenyi, Tuyishime Jean Bosco, yatangaje ko uyu mugore bari kumwe arimo gushakishwa.

Ati “Rukundo Marie Grace nyiri akabari yadutangarije ko uyu mugabo yaraye ahaje mu ijoro ubwo imvura yarimo igwa nka saa cyenda z’ijoro, ngo bakimara kumenya ko yapfuye bahise babimenyesha inzego zitandukanye.”

Written by OLIVIER NTANTURO

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it. Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza wamvugisha 👉🏿+250736426442

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Umunyamakuru irene na Vestine batunguye Dorcas afatwa n’ikiniga asuka amarira (video)

Umugore yatanze akazi ku bagore bifuza kuba inshoreke y’umugabo we bagahabwa akayabo