Bikunze kubaho kenshi ko umuntu yasabwa gutanga ruswa runaka kugirango yemererwe servisi harimo n’akazi.Ibi nibyo byabaye ku mukobwa witwa Chantal(izina ryahinduye) aho yasabye umugabo we uburenganzira bwo gutanga ruswa y’igitsina kugirango abone akazi ariko birangira bimukozeho.
Chantal yarangije amashuri yisumbuye, akomereza muri kaminuza aho yarangije icyiciro cya kabiri. Yashakatse akimara gukora ibirori bya ‘graduation’. Yashakanye n’umugabo ariko kugeza ubu amaze imyaka ibiri irihiritse nta kazi arabona, atari uko atari umuhanga, ahubwo kuko yigeze kwakwa ruswa y’igitsina.
Chantal yavuze ko arambiwe kubaho nta kazi, ngo ajye ashobora kwigondera iby’ibanze akenera mu buzima. Wa mukoresha (atigeze avuga amazina ye n’aho akorera) bakomeje kuvugana, amubwira ko igihe azaba yiteguye kumukorera iyo gahunda (kumuha ruswa), azatazazuyaza kumuha akazi.
Chantal ntabwo yatuje kuko yumvaga anyotewe akazi. Yaratinyutse, abwira umugabo we iby’uwo yakaga akazi yamusabye, ndetse amubwira ko amuhaye uburenganzira iyo ruswa yayitanga, gusa ngo umugabo yabiteye utwatsi n’icyizere yari amufitiye ngo cyarayoyotse.
Chantal aragisha inama; gutandukana n’umugabo cyangwa gukomeza kuba muri ubu buzima n’umugabo utakimwizera kubera ko yamubwije ukuri.
Nawe wamugira inama inyuze hasi muri comment.