Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka inkuru yababaje benshi, y’umusore witwa Samuel yapfuye habura amasaha 48 ngo asezerane imbere y’Imana n’umukunzi we witwa Esther.
Ubukwe bw’aba bombi bwari buteganyijwe kubera muri Republica Iharanira Demokarasi ya Congo bukaba kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025, Samuel yitabye Imana ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025 azize uburozi bikekwa ko yarogewe mu biriro byo gufata irembo byabaye ku Cyumweru tariki 16 Werurwe.
Yafashwe kuri uwo munsi wo ku Cyumweru ku mugoroba, atangira ataka munda, avuga ko hamurya cyane, ahita ajyanwa kwa muganga gusa akigerayo bamuteye inshinge maze ahita yitaba Imana.
Haketswe ko yazize uburozi yarozwe na bamwe mu bakobwa bagiriye ishyari mugenzi wabo Esther wari ugiye kurongorwa. Esther akimara kumva iyi nkuru, yahise agwa muri koma ubu nawe ari kwitabwaho n’abaganga.


