in

Yarogewe mu birori byo gufata irembo! Umusore witwa Samuel yapfuye habura amasaha macye ngo asezerane n’umukunzi we – AMAFOTO

Ku mbuga nkoranyambaga hakomeje kuzenguruka inkuru yababaje benshi, y’umusore witwa Samuel yapfuye habura amasaha 48 ngo asezerane imbere y’Imana n’umukunzi we witwa Esther.

Ubukwe bw’aba bombi bwari buteganyijwe kubera muri Republica Iharanira Demokarasi ya Congo bukaba kuri uyu wa Gatatu tariki 19 Werurwe 2025, Samuel yitabye Imana ku wa Mbere tariki 17 Werurwe 2025 azize uburozi bikekwa ko yarogewe mu biriro byo gufata irembo byabaye ku Cyumweru tariki 16 Werurwe.

Yafashwe kuri uwo munsi wo ku Cyumweru ku mugoroba, atangira ataka munda, avuga ko hamurya cyane, ahita ajyanwa kwa muganga gusa akigerayo bamuteye inshinge maze ahita yitaba Imana.

Haketswe ko yazize uburozi yarozwe na bamwe mu bakobwa bagiriye ishyari mugenzi wabo Esther wari ugiye kurongorwa. Esther akimara kumva iyi nkuru, yahise agwa muri koma ubu nawe ari kwitabwaho n’abaganga.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Dore igitego cya Kaboy w’ikipe y’igihugu Amavubi y’abagore na Yanga Princess yatsinze Simba Queens cyatumye Aba-Tanzania bacika ururondogoro – VIDEWO 

Abakinnyi n’abafana 25 bapfiriye mu mpanuka y’ubwato