in

“Yari yaratinze, yagomba kuba yaragiye nyuma ya Al Hilal SC” Imbamutima z’abafana ba Rayon Sports nyuma yo kubona Yemen Zelfani atandukanye n’ikipe yabo

“Yari yaratinze, yagomba kuba yaragiye nyuma ya Al Hilal SC”, ayo ni amwe mu magambo bamwe mu bafana ba Rayon Sports batangaje ubwo bagaragazaga uko bakiriye itandukana ryayo n’Umutoza Yamen Zelfani.

Ku Cyumweru tariki 8 Ukwakira 2023 nibwo Rayon Sports yatangaje ko binyuze mu bwumvikane bw’impande zombi yatandukanye n’umutoza Yamen Zelfani nyuma y’amezi atatu uyu mugabo ahawe akazi.

IGIHE yaganiriye n’aba-Rayon nyuma y’uko umutoza wabo agiye.

Twahirwa Amani yavuze ko byari bikwiye ko Rayon Sports itandukana na Zelfani kuko kubana neza n’abakinnyi byari byaramunaniye.

Ati “Igihe cyari iki kuko iyo umutoza atangiye gushwana n’abakinnyi n’abafana batamwiyumvamo igihe aba aricyo cyo kugenda. Ntabwo wabona intsinzi utabana neza n’abakinnyi.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko byari bikwiriye ko agenda kuko intsinzi igomba gushakwa kare.

Ati “Buriya mu Rwanda intsinzi iboneka kare (mu mikino ibanza) kuko iyo kwishyura byo aba ari ibindi namwe murabizi. Bivuze ko aha ariho yari akwiye gushaka amanota, bitari ukunanirwa Amagaju, Marines na Gorilla FC kandi utarahura na Kiyovu, APR FC na Police FC.”

Nsengiyaremye Célestin yavuze ko uyu mutoza yagakwiriye kuba yaragiye nyuma yo gutsindwa na Al Hilal SC, Murera ikabura itike yo kujya mu matsinda ya CAF Confederation Cup.

Ati “Ku ruhande rwanjye yari yaratinze kuko yagombaga kuba yaragiye ku mukino wa Al Hilal SC. Amasezerano yari yatanze kwari ukutugeza mu matsinda none byaramunaniye. Narabyumvise numva ndishimye cyane.”

Uyu mugabo yakomeje avuga ko gutandukana ku munsi wa gatanu wa shampiyona atari kare kuko imyitwarire ye yasebyaga ikipe.

Ati “Ntabwo byari kare kuko uyu mugabo imibanire ye n’abakinnyi yari irimo ikibazo. Kubona umutoza wenda kurwana n’umukinnyi nka Bonheur, Mitima ndetse na Hadji njye nabibonaga nko gusebya ikipe yacu.”

Uwitwa Selemani we yavuze Rayon Sports yafashe icyemezo cyiza kuko umwuka wari umaze kuba mubi mu ikipe.

Yagize ati “Twe nk’abafana twari tubikeneye. Mu gihe cy’amezi atatu yari amaze yadutsindiye APR FC na Kiyovu, ariko ubu imisimburize ye yari mibi cyane. Wareba umukino wa Marines yewe na Al Hilal SC. Nk’ubu yashwanye na Hadji kandi yari umukinnyi uza mu minota 70 akadutsindira umukino.”

Yakomeje asaba ko babashakira umutoza ufite ibigwi ndetse no kongera ikinyabupfura mu ikipe.

Ati “Ubu rero badushakire umutoza ufite ibigwi, ikindi baganirize abakinnyi bagabanye umujinya ariko ikipe ijye ku murongo kuko abafana turababaye.”

Mfashije Fabiola nawe yavuze ko yabyishimiye cyane ndetse yari yaramaze kwiyemeza ko atazasubira ku kibuga mu gihe Zelfani akiri umutoza.

Ati “Twishimye cyane yatumye tutajya mu matsinda kandi twari dufite amahirwe. Yasimbuzaga nabi nk’ejo bundi yakuyemo Mitima bituma dutsindwa. Njye nari navuze ko ntazasubira ku kibuga mu gihe agihari.”

Zelfani yageze muri Rayon Sports tariki 10 Nyakanga 2023, aho mu mikino itanu ya shampiyona yakinnye yatsinze umwe, anganya ine. Mu mikino ya CAF Confederation Cup yatsinzwe na Al Hilal SC kuri penaliti 4-2, nyuma yo kunganya ibitego 2-2 mu mikino yombi yabereye i Kigali.

Mu mezi atatu uyu mutoza yari amaze muri Murera, yatwaranye nayo ibikombe bibiri, birimo icya Super Cup n’icya RNIT Iterambere Fund.

Rayon Sports ikomeje kwitegura umukino w’umunsi wa gatandatu wa shampiyona izakiramo Etoile de l’Est ku wa Gatatu, tariki 11 Ukwakira 2023 saa Kumi n’Ebyiri kuri Kigali Pelé Stadium. Biteganyijwe ko uyu mukino uzatozwa na Mohamed Wade.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Virunga: Inzovu yacitse Pariki maze abaturage bayisamira hejuru barayirya barayimara

Izi miliyoni ntabwo Rayon Sports yaziteza! Rutahizamu wa Rayon Sport usigaye wanga gupasa bagenzi be yageretswe umurundo w’amafaranga n’ikipe Al Hilal SC nyuma yo kuyizonga