in

Yari nshuti ye magara: Umwalimu yishe inshuti ye ahita yijyana kuri polisi

Yari nshuti ye magara: Umwarimu yishe inshuti ye ahita yijyana kuri polisi.

Umugabo w’umwarimu w’imyaka 47 y’amavuko wo mu gihugu cya Kenya yishe mugenzi we w’imyaka 62 y’amavuko bari nshuti cyane dore ko bari barahuriye muri aka kazi k’ubwarimu gusa nyuma yo gusangira agacupa byarangiye amwiciye mu nzira amuherekeje batashye.

Uyu mugabo mbere y’uko yica mugenzi we babanje gusangira agacupa bagezaho barataha maze bageze mu nzira ahita amwivugana ndetse ahita yijyana no kuri polisi kwirega avuga ko amaze kwica inshuti ye magara.

Uyu mugabo wishe mugenzi we mushiki we witwa Njeri yatangaje ko yari yaratandukanye n’umugore we n’abana kubera kunywa inzoga nyinshi cyane bikabije ndetse ko hari hashize iminsi mike amujyanye kwa muganga kugira ngo bamuganirize barebe ko yazireka.

Written by Aphrodis Nizeyimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it : +250787782000

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Dutemberane muri Ange Saloon Spa and Boutique, iwabo w’ibisubizo ku bantu bafite ibibazo by’indwara z’uruhu zose

Amakuru mashya ku mwicanyi ruharwa Kazungu Denis umaze iminsi irenga 60 muri gereza nkuru ya Nyarugenge i Mageragere