in

Yari ahamaze imyaka 4: Umunyamakuru ukundwa n’abatari bake wagoraga mu kiganiro “Sports Bar” kuri B&B Kigali FM, yamaze kwerekeza kuri RBA

Umunyamakuru wa siporo Nsanzimana Samir Sylvestre wari umaze imyaka ine akorera kuri B&B Kigali FM yamaze kwerekeza muri Rwanda Broadcasting Agency aho azajya ayobora ikiganiro Magic Line-up kuri Magic FM.

Samir yinjiye muri B&B Kigali FM ku itariki ya 1 Ukwakira 2021 ahava ku ya 25 Werurwe 2025 akomereza urugendo rwe rwa gisata cya siporo kuri Rwanda Broadcasting Agency. Muri Magic FM azajya ayobora ikiganiro cya siporo Magic Line-up kizajya kiba kuva saa moya kugeza saa yine z’ijoro aza kuba akorana n’abandi banyamakuru barimo Reagan Rugaju na Lorenzo.

Mu gihe yasezeraga kuri B&B Kigali FM Samir yashimiye cyane abo bakoranaga by’umwihariko abo bari kumwe mu kiganiro Sports Bar barimo Benjamin Gicumbi Fuadi Uwihanganye Desire na Nasir. Yashimangiye ko imyaka yamaze muri iyo radio yamuhaye ubunararibonye bukomeye kandi ko ashimira abakunzi b’ibiganiro bye bakomeje kumushyigikira mu rugendo rwe rushya muri Rwanda Broadcasting Agency.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Amavubi agarutse mu nzira zishyira Abanyarwanda muri koma

Rutahizamu wa Nigeria arimo kwishyuza icyacumi nyuma yuko ikweto ze umukinnyi w’u Rwanda azegukanye