in

“Yari abizi ko ari umugeni” Mu gahinda n’amarira menshi, Mama Pastor ‘Assia’ yasangije abari mu gitaramo cyo kwizihiza ubuzima bw’umugabo we Pastor Théogene uko icyumweru cya nyuma cye ku Isi cyari kimeze – AMAFOTO

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri taliki 27 Kamena 2023, nibwo habaye igitaramo cyo kwizihiza ubuzima bwa Pastor Théogene uherutse gupfa gupfa azize impanuka yakoreye muri Uganda.

Umugore we witwa Uwanyana Assia yasangije abari muri icyo gitaramo, ubuzima bw’umugabo we ko mu minsi ya nyuma bagize ibihe byo gusenga bombi.

Ati “Yari abizi ko ari umugeni. Imana yaramuteguye bihagije. Yari umugabo mwiza ukunda abantu n’Imana, ndetse wemeraga no guhanurwa. Ajya kujya kuzana abashyitsi bavuye muri Uganda nanjye twari kujyana ariko nsigara nitegura njya mu gikoni kugira ngo basange nabiteguye”

Ngo bari hafi kwambuka umupaka bavuye mu Mujyi wa Kampala, Pasiteri Niyonshuti yahamagaye umugore we muri rwa rwenya “arambwira ati ‘sindi akabati muramukazi wawe yakuzaniye amafi, kuko yari azi ko nyakunda. Anyoherereza amafaranga njya guhaha ambwira ko basigaje amasaha make we n’abashyitsi bakangeraho.”

Ati “Saa ine numva umutima urandiye ndamuhamagara ntiyanyitaba, mpamagara uwo bari bajyanye nawe biba uko, nyuma numva umuntu utavuga neza Ikinyarwanda ari kuvuga ngo bose bapfuye. Nahise nitunganya njyayo.”

Arakomeza ati “Bazanye imodoka (breakdown) zimukurura zikamuryamira, namwe murabyumva, ariko nari ngifite icyizere ko akiriho. Kubakuramo byasabye ko imodoka bayishwanyuza. Niho nemeye ko yatashye. Ubwo twaraye tuzanye umubiri tuwugeza ku Bitaro bya Kacyiru. Ndashimira abambaye hafi.”

 

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Bidasubirwaho ikipe ya APR FC yamaze kubona umutoza mushya uhabanye cyane n’uwo abantu bari biteze

Agacupa kazarikora: Ababyeyi babiri banyweye agacupa baragahaga maze kabatamariza kukarubanda (video)