Yari abizi ko agiye kwitahira! Umubyeyi wa Nyiramana yavuze Ijambo ryanyuma umwana we yamubwiye agiye gutabaruka.
Mama wa Nyiramana yarwaje umwana we mu burwayi bwe bwose kugeza igihe yashiriyemo umwuka amwicaye iruhande.
Mbere yuko Nyiramana yitaba Imana yahamagaye Mama we ati “Mamaa ngwino unsengere”, umubyeyi we yaraje aramusengera, amuragiza Imana ndetse amusabira umugisha. Akimara gusenga, Nyiramana aramubwira ati “urakoze”.
Muri uwo mwanya nibwo yashizemo umwuka ubwo yamaraga gusaba Mama we ko amusengera, ndetse akanamushimira.
Bamwe mu bakinnyi bakinanaga filime nabo bavuze ko iyo yabaga agiye gukina, yarabasabaga bakabanza bakamusengera.