in

Yareze umunyamakuru Ngabo Roben mu bushinjacyaha! Byiringiro Lague yavuze ku myenda abereyemo abakinnyi bagenzi be

Rutahizamu wa Police FC, Byiringiro Lague, wavuzweho kwambura abakinnyi bagenzi be yatangaje ko yagejeje ikirego mu Rwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB], ashinja Ngabo Roben kumuharabika.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 1 Mata 2025, ni bwo hatangajwe inkuru y’uko Byiringiro yambuye abakinnyi bagenzi be ndetse akaba yaranataye imyitozo.

Ni inkuru yatangarijwe mu kiganiro cy’imikino kuri Radio/TV10, binyuze ku munyamakuru Ngabo Roben, wavuze ko afite amakuru ahagije ndetse na gihamya y’uko Byiringiro yambuye bagenzi be bakinana ndetse n’abandi bo mu yandi makipe.

Mu bashyizwe mu majwi harimo Ngabonziza Pacifique abereyemo ibihumbi 300 Frw, Ishimwe Christian ufitiwe ibihumbi 200 Frw Mutsinzi Ange ufitiwe miliyoni 1,5 Frw. Undi ni Hakizimana Muhadjili wamutije imodoka mu rwego rwo kuyikodesha, ariko amezi akaba abaye abiri atamwishyura ibihumbi 500 Frw.

Nubwo atishyura abakinnyi bagenzi be, Ngabo agaragaza ko amafaranga menshi ayajyana mu tubari ndetse “hari n’abakobwa babiri beza cyane b’inzobe batuye hariya mu Kagarama babana, byavugwaga ko ari we ubishyurira inzu, ari we ubakorera iby’ibanze byose nkenerwa. Birabe ibyuya abe atabikorera benshi.”

Ati “Bivuze ko ahembwe miliyoni 2,5 Frw muri uku kwezi, nta kazi akoreye Police FC. Byiringiro Lague ntabwo arimo afasha Police FC kandi nta n’ubwo yiteguye kubikosora.”

Iki kibazo cyaje gufata indi ntera ubwo uyu mukinnyi yamenyega ibyamuvuzweho, ahita afata umwanzuro wo kujya kurega uyu munyamakuru muri RIB.

Aganira na SK Fm, yashimangiye ko ibyamuvuzweho atabyemera, ndetse hari n’ibimenyetso afite bigaragaza ko hari ibiganiro yagiranye n’abavuzwe ko ababereyemo amadeni.

Ati “Ibyo ntabwo ari byo, mwababajije bababwira ko mbafitiye amadeni? Ntabwo ari byo gutangaza ibintu abantu bakubwiye utabanje gusuzuma ngo urebe ko ari byo, ni amakosa, ni ugusebya umuntu kandi ntabwo ari byiza.”

“Muhadjili [Hakizimana] nta modoka namukodesheje. Mfite ubutumwa bw’ibyo naganiriye na Ange [Mutsinzi] nkimara kubyumva, ibyo ntabwo ari byo ni ibihuha rwose. Ntabwo nzi aho biri guturuka, nta muntu wigeze umpamagara ngo ambure, ni ukumbeshyera.”

Ntibyarangiriye aho kuko Byiringiro utarakinnye imikino ibiri iheruka ya Police FC nyuma yo kumenyesha ikipe ko arwaye, yagejeje ikirego muri RIB avuga ko yaharabitswe na Ngabo Roben.

Ati “Ntababeshye maze gutanga ikirego kuko yamparabitse cyane birenze. Ngabo Roben ni we nagiye kurega. Nta kibazo mfitanye na we kuko turi n’inshuti. Ikintu cyantunguye kikanantangaza ni ukuntu yavuze ibintu atabanje kumpamagara.”

“Nta nimero ye ngira namwandikiye kuri Instagram mumenyesha ko yakoze amakosa, ngiye gutanga ikirego kugira ngo atazongera. Inzira y’ibiganiro ntayo sinzi icyo naganira na we, nageze kuri RIB kandi sinasubirayo.”

Byiringiro Lague yageze muri Police FC muri Mutarama 2025, ubwo yari amaze gutandukana na Sandviken IF yo muri Suède.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Yarose amafaranga menshi akangutse arayabura maze ahita yiyahura

Bavugaga batarabona! Vestine arekuye Amafoto y’uruhehemure yerekan ukuntu aberewe n’igisuko (Amafoto)