Mu gice giherutse Kamanzi yari yashyizeho umuntu wo gutwikira Mateso mu nzu ariko kubw’amahirwe Mateso ararusimbuka
, ese byaje kugenda bite?
Donald KAMANZI mu gitondo agihura na Gatuza nta yindi nkuru yifuzaga kumva mu matwi ye uretse kumva ko Mateso yapfuye, ariko atungurwa no kumva Gatuza amubwira ati “Databuja, nagiye nigira umunyeshuri maze njya ahamanitse urutonde rw’abemererwe kuba mu kigo, nza kubona neza icyumba Mateso abamo mu macumbi y’abahungu ni uko mpengera saa tanu z’ijoro nibwira ko araba yasinziriye, ariko nza kubona ko ari kumwe n’umukobwa wawe bityo mba ndetse ngo na Raisa atabigenderamo.
Nyuma y’akanya gatoya Raisa asezeye mba nkoze gahunda, maze mpita nihindura nk’abandi banyeshuri ngo menye ikijya mbere maze icyumba gikongotse cyose nza gusanga ubwo nashumikaga icyumba cya Mateso we yari yasohotse kare, nashatse no kumutera icyuma ngo mbirangize ariko mbona hari abantu beshi nahita mfatwa bityo rero nyongera andi mahirwe sinzatsindwa kabiri ndakurahiye.â€
KAMANZI yahise amubwira ati “Genda ushake urumogi maze ugerageze winjire mu cyumbacye maze urushyire mu nzu ye nzabwira abapolisi bajye muri operasiyo bamufate bamufunge ndakeka azaba atandukanye n’umukobwa wanjye.â€
Raisa na Mateso bari bagiye mu cyaro iwabo wa Mateso, nibwo Gatuza yafashe ibyo biyobyabwenge maze yinjira mu kigo ashakisha amakuru y’aho Mateso yimukiye nyuma y’aho icyumba cye gihiriye.
Amakuru Gatuza yayahawe na mubyara we wiganaga na ba Mateso yahise amenya ko ubuyobozi bw’ikigo bwahaye Mateso icyumba cya 98 kuko bari baragihaye umunyeshuri ariko akaba atari yaza ku ishuri.
Gatuza amaze kumenya neza aho Mateso yimukiye ajya mu bubiko bw’ikigo abwira abayobozi ati “Nitwa Mateso HAKUZIMANA nabaga mu cyumba cya 67 ariko kiza gushya nyuma nimuriwe muri 98 mu gihe hagikorwa iperereza ariko agafunguzo mwampaye nagataye nifuzaga ko mwantiza akandi hanyuma nkajya kugakoresha.â€
Agafunguza barakamuhaye Maze Gatuza yirukanka cyane ajya muricyo cyumba ashyira urumogi na Cocaine munsi ya matela ubundi ahita asohoka yihuta maze urufunguzo arusubiza mu bubiko bw’ikigo arataha.
Mu nzira ataha yahise ahamagara KAMANZI Donald aramubwira ati “Gahunda yarangiyeâ€, Maze Donald ahita ahamagara umupolisI w’inshuti ye niko kumubwira ati “Mfite isazi ihora iduhira mu Matwi yanjye kuburyo yananyangishije umwana wanjye umwe ngira rukumbi, none ndashaka mugende muyite muri yombi mumukatire imyaka myishi nzababwira ninshaka ko mumufungura hanyuma ndashyira twa milioni tubiri kuri konti yawe nawe unywe agacupa.â€
Ku mugoroba nka saa cyenda nibwo Mateso yari ari kumwe na Raisa muri cya cyumba yimukiyemo barimo bahanagura akabati ngo ashyiremo utwenda yari yaguze ubwo bacaga mu isoko bavuye mu cyaro, ariko batungurwa no kubona abapolisi babiri binjira babaza bati “Ni wowe Mateso HAKUZIMANA?
Undi ati “Yego ndiweâ€.
Mu kanya gato ba bapolisi batangiye gusaka inzu yose sinakubwira utubati baterera hejuru baraheba, ubwo Raisa na Mateso bari bategereje kureba ubusazi bw’abo bapolisi kuko nta cyaha bishinzaga. Mu tubati bahebye nibwo bahise bakuraho za matera babona igipfurumba cy’ibiro nka bitatu kiraguye bapfunduye basanga ni urumogi ariko imbere harimo ka Cocaine gake.
Ako kanya HAKUZIMANA Mateso yatangiye kureba nk’uruyuki rwiciwe n’izuba ku rurabyo. Ni uko bahita bamwambika amapingu bamujyana gufungwa kuko icyaha cyaramuhamaga.
Raisa yahise aboroga cyane agira ati “Ntibishoboka Mateso ni umwere rwose muramurenganya, si natuma mujya ku mufunga rwose cyereka munyishe†ariko ibi byari amatakirangoyi kuko nta cyo Raisa yagombaga gukora ku bijyanye n’ibyaha byahamaga uyu musore.
Amarira yasigaye ari meshi kuri Raisa ndetse yifungirana munzu ashaka kwiyahura maze abandi banyeshuri baturitsa urugi bamukuramo bamurema agatima amubwira ko Mateso azafungurwa maze aratuza.
Nyuma yajyanye n’abandi bana gusura Mateso kuri sitasiyo ya Polisi ariko umupolisi yahasanze yanga ko babonana ati: “Ntibishoboka ko mubonana kuko byakwica iperereza.â€
N’ubwo Raisa yatakambye cyane ariko byose byafashe ubusa kuko atigeze abonana na Mateso. Uwo munsi nibwo Raisa uburakari bwamuzabiranyaga afata telephone ahamagara papa we ati:
“ papa ndabizi neza ufite ubushobozi muri iki gihugu, none umuhungu dukundana yafunzwe kandi nzi neza ko ubifite uruhare, none nkuhaye amasa 24 ube wamufunguje nibigera atarafungurwa ndiyahura umpambe maze nawe wumve iyo ubuze uwo wakundaga uko bigenda kuko ndabizi ibi byose ubikora wibeshye ko unkunda. Ndavuze ngo ndiyahura niba utari bubikore ube ugura isanduka, cyangwa se ohereza za mpimbabyaha zawe najye zinjyane mfunganwe na Mateso kuko nta cyaha na kimwe yakoze ntakoze. Nurwo rumogi ashinzwa najye barunshinze kuko nta Mateso nta Raisa turi umwe. Sawa niba wumva wite kubyo nkubwiye.â€