Mu gice giherutse, Mateso yari abwiwe ko yatoranyijwe mu bantu 10 bafite imivugo myiza mu irushanwa.Abwirwa ko agomba kuba ari ku biro bya radio guhatana n’abandi bafite imivugo yatoranyijwe ku munsi ukurikira.Ese byaje kugenda bite?
Bukeye bwaho ku gicamunsi Mateso yerekeje ku kibuga cy’indege i Kanombe kwakira uwo umutima we ukunda. Akigerayo nta minota icumi yashize ba Raissa batarahasesekara, ni uko barahoberana cyane nyina w’uyu mukobwa nawe ahobera Mateso ariko Donald we ubwo Mateso yazaga kumuhobera n’ubwuzu yahise amuhereza intoki.
Raissa wari urinze agera i Kigali atavuganye na se inzira yose, yaramwegereye aramubwira ati: “Papa njyewe ngiye ku ishuri†undi ahita akura amafaranga ibihumbi ijana mu mufuka aramuhereza ngo atege ivatiri. Maze Raissa na Mateso bicara mu modoka inyuma bagenda baganira.
Mateso ati: “Amakuru y’iyo se mukundwa?
(Agatwenge) Humura nta wundi nabikorera atari wowe, humura rero ntacyo yagezeho. Burya cya gihe turi iwanjye numvaga ugiye kubikora mbabazwa n’uko wagiye kwa kundi!
Bageze mu kigo Raissa abona abanyeshuri beshi bafite ubwuzu bwo kumusuhuza kandi yumvaga asa n’unaniwe niko kwanga kujya mu cyumba cye ahubwo ajya kwa Mateso aba ariho akarabira ahindura imyenda ubundi aryama aho akanya gato, maze isaha zo kujya gufata ibihembo bya Mateso zigeze arabyuka batega ivatiri ku mafaranga yari yasagutse.
Ubwo binjiraga muri studio basanze umugabo ushinguye yicaye mu ruganiriro maze uwo musore ati:â€muraho, nitwa Mateso HAKUZIMANA. Uyu turi kumwe ni umukunzi wanjye yitwa ISIMBI Donald Raisa nari nitabye nahamagawe mu batsinze amarushanwa yo kwandika mwashyizeho.â€
Uwo mugabo wari wicaye aho ati:â€mbese ni wowe Mateso? Twishimiye kukwakira hano, njyewe ndi Asinatole KARANGWA Muvunyi. Ni njyewe mwaraye muvuganye, Ndi umuyobozi wa hano wa Radio n’ikinyammakuru INZIRA. Ikaze rero urisanga gusa uri umuhanga cyane! Ese ubu ufite imyaka ingahe?â€
Mateso ati:â€Ni 22 uyu mukunzi wanjye murusha ibiri yonyine!â€
Baberetse aho bicara. Saa tatu zageze aho hamaze guteranira abagabo basheshe akanguhe n’abasore bagera kuri 12 hari harimo 10 bari mu irushanwa na 2 b’abakemurampaka.
Ni uko umuyobozi wa Radio atangira avuga ati “Reka tubanze tubahe ikaze mwese muteraniye aha, twateguye irushanwa ryitabirwa na benshi, ariko mwe muri hano, nimwe mwakoze neza kurusha abandi none buri wese agiye kudusomera ikinamico cyangwa umuvugo yanditse maze n’abandi babyumve bitavugwa ko hari ukubera kwabayeho.â€
Batangiriye kuri Peter ,hakurikira Agnes…, maze bakora urutonde kuburyo nta wamenye icyakurikijwe ni uko Mateso bamubwira ko ariwe uri buherukire abandi bose.
Ubwo hari abanyamakuru benshi batandukanye batumiwe, maze uko umwe asoma umuvugo we abanyamakuru bagafotora banafata amajwi, Raisa wari wicaye iruhande rwa Mateso yambaye agakanzu keza cyane kagaragaza ingano ye neza yahise yongorera umukunziwe ati: “ubwo uri buvuge nyuma buriya wabaye uwa nyumaâ€, undi ati: “nta kibazo ik’ingenzi ndi mu bagenewe ibihembo mu gihe abagera kuri Magana cyenda batahamagaweâ€.
Byageze aho Mateso arahamagarwa, arahaguruka mu gapantaro k’umukara n’ikote ry’umukara afashe impapuro mu ntoki ahagarara imbere y’abantu bari bateraniye aho nta bwoba atangira kuvuga umuvugo we atanasoma kuko yari yarangije kuwufata mu mutwe, ni uko ahera ku mutwe w’umuvugo agira ati:
ESE UBU IMANA IVUGIYE ISAZI?
Njya nicara nkibaza byinshi
Akenshi ibisubizo byo simbibone
Kuva kera isi igitangira kubaho
Kugeza n’ubu ikataje mu iterambere
Nukuri ntizahawe agahenge na rimwe.
Ese ubu Imana ivugiye isazi?
Ko zangwa cyane ngo zigira umwanda
Ngo mu bisebe no mu myanda niho zituye
Ngo urusaku rwazo ntirusanzwe
Ese ubu Imana ivu giye isazi?
Njya mbabara cyane bidasanzwe
Iyo base bazifata nk’ibitazwi
Iyo zicwa urubozo ijoro n’umunsi
Ngo si ibiremwa byagenewe umugisha
Ibyo birandya nkicara nkarira.
Ngo si ibiremwa ntizahabwa ijambo
Mu migi zigakumirwa ngo ni inyamwanda
Mu kazi zigahezwa ngo ntizishoboye
Mu birori zigakumirwa ngo ziranuka
Ngo ntawe uzizi ni inzererezi gusa!
Ibindi biremwa bigira Imana
Nkaho byaremwe ahari Imana izindutse
Nkaho byahawe gutwara isi iteka
Si ugutengamara bikegeka amakimbagirano
Ese ubu Imana ivugiye isazi?
Dore imirimo mibi niyo zihabwa
Ibihembo byazo byo ni ukwicwa n’isari
Ziravunishwa ijoro n’umunsi
Imvune yazo izigera no kumisokoro
Igihembo cyazo cyo kingana amacandwe
Ese ubu mana wavugiye isazi?
Ese mana ituye iyo numva bavuga
Ngo ni wowe rurema waremye isi n’ijuru
Ese ubu ni nawe waremye izi isazi?
Nyemerera nkubaze icyo wazihoye
Ese ubu nawe ubona agahinda kazo?
Dore zirakandamizwa hirya no hino
Ntizihabwa agahenjye ngo zirambike agasaya
Hirya hino ziracunaguzwa zigahigwa bukware
Zirajya gutuza zigaturutumbywa
Zitukwa cyane zikubitwa imigeri n’imigiti
Ese mana koko nazo ni ibiremwa byawe?
Wazihoye iki se zari zakoze kitababarirwa?
Ko njye mbona usa nuwazivumye iteka
Ukazigabiza abahirwa bakazihiga?
Mbese ugasa n’uzirengagije mubiremwa byawe?
Mpa akanya mana njye nkubaze nshize amanga
Niba wararemye byose koko ubikunze
Ni kuki zirengana uzireba ukazihorera?
Dore ziricishwa amashyi uboshye umuyaga
Ntiziririrwa ntawe uzitayeho n’umwe
Ese ubu koko wowe urazikunda?
Ibindi biremwa biratambuka bishinjagira
Uretse no kunezererwa biranatunze
Birisanga hose ni ntakumirwa
Mbese biratimaje byujuje ibigega.
Ese ko ufite byose mu kuboko kwawe
Utazikunze wazitsembye wenda burundu?
Ko zaba ziruhutse umubabaro zihorana iteka,
Ziterwa no gupyinagazwa kwa burimunsi,
No guturatuzwa badatuma zituza?
Ubundi baravuga ngo uranafuha
Nyamara zo zifunyangwa urebera
Ko watabaye ubwoko bwawe mu Giputa
Ese ubu wananiwe kuzikiza cyangwa kuzitsemba,
Ngo wenda zituze zitadurunganywa nk’uku?
Birasa n’inzozi zizaba impamo
Ahari zitindiye kuzasohora
Ukibuka isazi zigacungurwa
Zikabona akanya zigahabwa ijambo
Zikabona agahenge zikarambika agasaya
Zikabyara zigahembwa aho gutabwa
Zatsikira zigafatwa mu mugongo ntizifatwe matekwa
Njye ndabirora nk’ibizaba ejo cyangwa none
N’ubwo nta gacu kerekana ko imvura izagwa
Ariko n’ubutayu bujya bubona amazi!
Ese ubu Imana ivugiye isazi?
Reka nkome akamo nzihumurize
Nubwo ryatinda rishyirwa rikeye
Sazi,sazi nti mwiyinubagane
Murapfa none mupfira kuzarama iteka
Ngo ijuru ni umurage w’abatindi nkamwe.
Si inzozi zisanzwe ndabona zizasohora
Isazi mvugira zigahabwa ijambo
Ntimuri ba mirenge ariko muri ba mugisha
Kandi burya hacungurwa uwari yacunagujwe
Ntibiri none ariko igiye kuvugira isazi.
Uko uyu musose yavugaga umuvugowe, abari aho bose bakomaga amashyi buri uko Mateso yitsaga ijwi, mbese ubona batwawe cyane. Abanyamakuru nabo bafotora buri kanya, ndetse yagiye kurangiza kuwuvuga bose babibona ko yabashimishije cyane ndetse nta wamuhiga.
Mateso asoje kuvuga igihangano cye, uwari ayoboye uwo muhango yahamagaye abantu bagaragaje ibihangano byabo maze bahagarara imbere ku murongo umwe, ni uko bahamagara ba abakemurampaka ngo basome uko bagiye batsinda, maze KARANGWA wari ahagarariye itsinda ry’abakemurampaka yigira imbere arabasuhuza arangije aravuga ati:
“Mu by’ukuri nubwo twe tutavuga, namwe mwiboneye uburyo byari bimeze mbabwiye ngo mutondeke muhereye kuwa mbere mwabikora? Ariko kugirango tutamara umwanya reka mpere ku wa mbere hanyuma mpendahende n’umuyobozi w’iyi Radiyo yigire hino amushyikirize igihembo cye.â€
Ni uko afungura ibahasha asoma izina agira ati “Uwa mbere wagaragaje igihangano cy’ubudashyikirwa ni HAKUZIMAANA Mateso†nuko umuyobozi aratambuka amushyikiriza ibahasha irimo ibihumbi Magana atanu by’amafaranga y’u Rwanda, amuha mudasobwa igendanwa arangije amuha n’impamyabushozi yo kwitabira maze aramuhobera ati “Uri umuntu w’umugabo.â€