Yaratubeshye ngo arakomeye kandi ntakirimo! Umukinnyi waje akora ibitangaza akomeje kugarukwaho na benshi bamwegekaho intsinzwi y’ibitego 6-1 APR FC yatsinzwe
Umukinnyi w’ikipe ya APR FC waje akora ibitangaza ndetse unahamagarwa mu ikipe y’igihugu niwe ukomeje gushyirwaho intsinzwi y’ibitego 6-1 baraye batsinzwe na Pyramid FC.
Ku munsi wejo hashize tariki 29 Nzeri 2023, ikipe ya APR FC yaraye intsinzwe inyagiwe ibitego 6-1 mu mukino abafana benshi bifuzaga gutsinda kugirango berekeza mu mikino y’amatsinda ya CAF Champions League.
Nyuma y’uyu mukino YEGOB twaganiriye na bamwe mu bafana ba APR FC bari bafite agahinda ko gutsindwa ibitego bingana gutya, bose iyi ntsinzwi barimo kuyishyira ku muzamu Pavel Ndzila kubera uko yitwaye mu mukino babona nkaho ari we wabatanze.
Mu minsi ishize uyu muzamu ukomoka muri Congo Brazzaville Pavel Ndzila, imikino yakinaga myinshi yafashaga cyane APR FC ku buryo atapfaga gutsindwa ibitego bisa nk’ibyoroheje ariko mu ijoro rya cyeye wabonaga ko atari mu mukino bijyanye nibyo yatsinzwe ubona ko ari yo mpamvu byose babimushyiraho ariko n’abakinnyi bagenzi be ntabwo bamubaniye.
Nakurikiranye highlight zuko ibitego byajyagamo arko uyu muzamu ntakigenda ni ukuri kw’Imana yatanze ikipe bamwigeho
Narimo ndeba match kuri YouTube ariko ibitego 2 byambere nibyo narebe niwe nabishyizeho pe