in

” Yaratubeshye akwiriye kugenda” Abafana ba Liverpool ntiboroheye Jürgen Kloop nyuma yo kwandagazwa

Jurgen Kloop ushinjwa n'abafana ba Liverpool kubabeshya ko azabajyana Istanbul

Abafana b’ikipe ya Liverpool ntiboroheye Jürgen Kloop utoza iyo kipe bihebeye aho bari ku munshinja kwiyemeza ubuki nta mizinga afite.

Mu ijoro rya keye ku isaha ya saa Yine z’ijoro nibwo ikipe ya Liverpool yakinaga na Real Madrid mu mukino wa ⅛ wa Champions League.

Umuzamu wa Real Madrid watangiye umukino nabi yihera igitego abakinnyi ba Liverpool

Uwo mukino Liverpool yatangiye neza itsinda ibitego bibiri mu minota 15 ya mbere y’umukino, ariko ibyo byishimo bitigeze biramba kuko nayo yahise ikubitwa ibitego bibiri mufuririzo.

Ibyo bitego ntibyarangiye gutyo kuko mu gice cya kabiri Karim Benzema wa Real Madrid yashyizemo ibindi bibiri bisanga igitego kimwe cyari cyatsinzwe na Eder Militao igice cya kabiri kigitangira. Umukino urangira Real Madrid ikubise Liverpool ibitego bitanu kuri bibiri.

Jurgen Kloop ushinjwa n’abafana ba Liverpool kubabeshya ko azabajyana Istanbul

Nyuma y’uwo mukino abafana ba Liverpool bagiye kumbuga nkoranyambaga cyane cyane Twitter bibasira umutoza w’iyo kipe bafana bamushinja kubabeshya kuko ubwo mu mpeshyi y’umwaka washize batsindwaga na Real Madrid ku mukino wa nyuma wa Champions League, Jürgen Kloop yasabye abafana ba Liverpool kugura amatike y’indege ndetse n’ibyumba bya Hoteli muri Istanbul aho umukino wa nyuma wa Champions League y’uyu mwaka izabera.
Karim Benzema waraye ugaragaje ko ari umukinnyi mukuru

Igituma abafana ba Liverpool bakomeza gutuka Jürgen Kloop n’uko bisa nk’aho barangije kuva muri Champions League kandi yari yarabambwiyeko bazagera Istanbul ku mukino wa nyuma.

Written by THIERRY Mugiraneza

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it :+250 789 020 938

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Burya ingeso yanze gucika! Umukinnyi wa APR FC akomeje kunanirana nubwo afasha ikipe ye

Umwe mu bayobozi bakomeye ba FERWAFA yemeje ko igitego Rayon Sports yatsinze APR FC atari cyo