in

Yarameze nk’uri gusezera abakunzi be! Video yanyuma nyakwigendera Dorimbogo yakoze ari mu buribwe bukomeye cyane

Nyiransengiyumva Valentine wamenyekanye nka Vava Dorimbogo mu muziki yitabye ku wa 27 Nyakanga 2024 azize uburwayi.

Inkuru y’incamugogo y’urupfu rwa Dorimbogo yatangiye kuvugwa mu ma saa kumi nebyiri zo kuri uyu wa Gatandatu tariki 27 Nyakanga 2024.

Ni inkuru yatunguye benshi bamwe batangira kuvuga ko ari ibihuha gusa byaje kumenyekana ko Vava Dorimbogo yitabye Imana azize uburwayi.

Amakuru avuga ko Dorimbogo yari yararwaye mu minsi yashize, ataha iwabo mu cyaro i Rubogora ajya kwivuza gusa indwara ikomeza kuyoberana byemezwa ko agomba guca mu cyuma ngo asuzumwe barebe indwara yaba arwaye.

Bivugwa ko kuri uyu wa Gatandatu, Dorimbogo yaciye mucyuma gusa nyuma y’aho yaje kwitaba Imana.

Nta byinshi biramenyekana ku ndwara yari arwaye.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Nintagaruka i Kigali muzansabire imbabazi abo nahemukiye” Amashusho n’amajwi ya nyuma ya Dorimbogo ari mu bitaro asezera ku bantu bose ndetse asaba n’imbabazi uwo yagiranye ikibazo nawe – VIDEWO

Impamvu z’ingenzi zo gutera akabariro ku bashakanye