Umukanishi yakubise Umusore w’imyaka 20 umugeri mu nda amuziza amafaranga ibihumbi bibiri y’u Rwanda(2,000Frw), ahita ajyanwa mu bitaro bikuru bya Byumba agezeyo biranga bamujyana mu bitaro bya CHUK ari naho yaje gupfira.
Ibi byabaye Ku wa Gatanu tariki 17 ugushyingo 2023, mu Mudugudu wa Karundi akagari ka Rebero, Umurenge wa Muko, Akarere ka Gicumbi.
Umwe mu baturage waganiriye na Igicumbi News dukesha Aya makuru Yagize Ati: “Ni umuhungu ukanika amagare, ubwo uwo mwana yari amurimo amafaranga ibihumbi bibiri barangije amwishyuramo igihumbi hashije iminsi bahuye aramufata amukuramo imyenda aramubwira ati: uranyishyura“ Umwana aramusubiza. Ati: “Ese ko ntamafaranga mfite biragenda bite?”. Aba aramufashe aramwadukira arakubita nibwo amuteye umugeri wo mu nda umwana ajya kwa muganga arivuza birangira bamuhaye taransiferi ajya i Byumba biranga ajya i Kigali niho yaguye na n’ubu rero ntaraza”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, Kalisa Claudien nawe yemeza koko ko ibi byabaye.
Umurambo wa nyakwigendera ukiri mu bitaro bya CHUK mu gihe ukekwaho gukora ubu bwicanyi agishakishwa na RIB ngo aryozwe ibyo yakoze.