in

Yanze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu none yibereye hano mu Rwanda azareba umukino nk’abandi bafana bose b’Amavubi

Yanze kwitabira ubutumire bw’ikipe y’igihugu none yibereye hano mu Rwanda azareba umukino nk’abandi bafana bose b’Amavubi

Ku munsi wejo hashize nibwo twabatangarije ko myugariro Manzi Thiery na Mugisha Bonheur bakinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi ndetse na Al Ahly Tripoli, batazaza gukinira u Rwanda ubwo ruzaba rukina na Senegal.

Amakuru YEGOB dufite ni uko Manzi Thiery ndetse na Mugisha Bonheur nyuma yo kwimwa itike ibazana gukina hano mu Rwanda bagahita bafata umwanzuro wo kutazitabira ubutumire bw’Amavubi, bahise bitegera indege baza mu biruhuko hano mu Rwanda kuko ikipe yabo ntamikino bafite kugeza ubu.

Aba bombi bamaze iminsi bakina imikino mpuzamahanga ihuza amakipe y’Abarabu bahuriyemo n’ikipe ya Al Nasir ikinamo rutahizamu Cristiano Ronaldo, kuba bari hano mu Rwanda bivuze ko nabo bazareba umukino w’Amavubi nk’abandi bafana bose.

 

Written by Philcollens

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 784 798 373

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abapasiteri babibiri bavukana bo muri ADPER batawe muri yombi

Ntibakozwa kwambara akenda k’imbere ! Umuhanzi ukunzwe cyane yagiye ku rubyiniriro yambaye imyambarire idasanzwe arangije azunguriza abari baraho bose bajya mu bicu