Yanze kuba nk’abandi yiyizira gukinira ikipe y’igihugu! Umukinnyi wari ukenewe mu Amavubi yafashe umwanzuro aruta abandi aza gukinira ikipe y’igihugu y’u Rwanda
Hashize iminsi tubatangarije ko hari abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Rwanda Amavubi batazitabira ubutumire barimo Manzi Thiery, Mugisha Bonheur ndetse na Ntwari Fiacre kubera ibibazo bimwe na bimwe bagiye bahura nabyo.
Muri aba bakinnyi bose nubwo bamwe bari banze kwitabira ubu butumire, ariko abarimo Manzi Thiery ndetse na Mugisha Bonheur baje gufata umwanzuro bemera kuza gukinira Amavubi ariko basanga umutoza ndetse n’abandi bashinzwe abakinnyi b’ikipe y’igihugu bamaze kubasimbuza kubera ibyo bari baratangaje mbere.
Ntwaro Fiacre byavugwaga ko icyari gituma kwitabira bigorana cyane byari ukubera ko yarimo gushaka ibyangombwa bimwemerera gukina mu gihugu cya Afurika y’epfo. Amakuru twamenye ni uko uyu muzamu amaze kubibona yahise abimenyesha abashinzwe ikipe y’igihugu ndetse kugeza ubu yamaze no kugera hano mu Rwanda ari kumwe n’abandi bakinnyi.
Ikipe y’igihugu y’u Rwanda irabura iminsi itagera kuri 2 gusa kugirango ibe yambikanyr n’ikipe y’igihugu ya Senegal yohereje mu Rwanda ikipe yabo ya Kabiri. Uyu mukino uteganyijwe kuba tariki 9 Nzeri 2023 ni kuwa gatandatu w’iki cyumweru.