Muri Mutarama 2019 ni bwo Yannick Mukunzi yerekeje muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF mu cyiciro cya 3 aho yari atijwemo na Rayon Sports.
Intizanyo yarangiye mu Gushingo 2019 ari na bwo yahise asinya amasezerano y’imyaka 3, akaba aheruka kongera andi masezerano y’imyaka 2 muri Nzeri 2022.
Imyaka 4 ya Yannick Mukunzi muri Sweden mu ikipe ya Sandvikens IF, ni imyaka yahuriyemo n’ibihe bitandukanye bimwe bigoye ariko na none ahamya ko byatumye aba umugabo, kuri uyu munsi yishimira kuba yarabinyuzemo.
Umunsi wa mbere akigera muri Sweden, yavuze ko yari amaze kubona ko Imana imusubije ku masengesho yahoze asenga, yahise atekereza ikintu yazakora kugira ngo agume ku rwego rwiza.
Kwisanga muri Sweden ari wenyine nubwo byamugoye ariko na none yabifashe nk’ibihe byiza kuko byatumye akura amenya byinshi, umuryango we umusanzeyo yishimye kurushaho.
Ati “ibihe byiza navuga, ni ibihe nagize aha nubwo ntari kumwe n’umuryango hari ibyo nize, undi muntu ashobora kubibona nk’ibihe bibi kuko yahise akura akora ibyo atari asanzwe akora ariko njye mbifata nk’ibihe byiza kuko byatumye menya byinshi, menya guteka n’ibindi. Ibindi bihe byiza nagize ni igihe umuryango wanjye waje unsanga hano tukaba turi kumwe.”
Avuga ko kumara imyaka 2 atari kumwe n’umuruyango we (Iribagiza Joy n’umuhungu we Mukunzi Ethan) byamugoye cyane.