in

Yannick Mukunzi avuze ku mubano yagiranye na Yvan Buravan kuva bakiri abana, kurikira byinshi ku buzima bwe

Umukinnyi w’amavubi Yannick Mukunzi usigaye ukina mu gihugu cya Suwede yatangaje byinshi ku busima bwe ndetse nubw’muryango we ubu bari kubarizwa muri icyo gihugu aho bame igihe kitari gito.

Mu kiganiro yagiranye na television Rwanda mu kiganiro RTV Sports uyu mukinnyi yavuze ko imvune ye amazemo igihe ngo kubwe yumva yakina kuko yumva yarakize gusa abaganga b’ikipe akinira ya Sandvikens IF bakamubuza avuga ko yumva ameze neza igihe azagarukira yiyumvamo ko azakora ibidasanzwe.

Ikindi kandi yatangaje isomo nyakwigendera Yvan Buravan wari inshuti ye ya hafi yamusigiye yagize ati “mbere na mbere ndihanganisha abo mumuryango we, Yvan twabaye inshuti kuva mu bwana bwacu, yari umwana witonda kandi yari umusiporotifu, isomo yansigiye ni ugukora ibyiza mugihe nkiri ku isi, nkafasha uko nshoboye abakeneye ubufasha bwanjye kandi akomeze kuruhukira mu mahora”.

Akomeza avuga ko ubu hashize umwaka urengaho gato umugore we aje amusanga muri Suwede ikindi kandi bamaze amezi 5 bibarutse undi mwana w’umuhungu waje usanga uwa mbere umaze kuba mukuru.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Inline Feedbacks
View all comments

Mugabekazi Liliane watwitse kubera imyambaro yari yambaye muri BK Arena yagaragaye mu myambaro idasanzwe ku isabukuru ye

Urukundo ruhambaye: umusore muto yarongoye umukecuru w’imyaka 81