Umukinnyi w’umunyarwanda ukina hanze y’igihugu Mukunzi yanick yagize icyo avuga ku ikipe ya Rayon Sports ndetse n’ikintu abafana ba APR FC bakoze kigatuma ababara nubwo ntacyo byamutwaye.
Hashize imyaka 2 Mukunzi yanick yerekeje hanze y’u Rwanda gukina yo avuye mu ikipe ya Rayon Sports. Mu kiganiro Be Wire gisanzwe gitambuka kuri Radio B&B FM umwezi buri munsi, uyu musore yari umutumirwa w’umunsi, yaje gutangaza ko ikipe ya Rayon Sports ari ikipe nziza kandi y’abantu beza cyane.
Yagize Ati “Rayon Sports ni ikipe nziza n’ikipe nkunda kandi y’abantu beza cyane. Ntakidashoboka, Rayon Sports ni ikipe nagiriyeno ibihe byiza, rero birashoboka cyane ko nagaruka kuyikinira gusa ubu biracyari kare cyane.”
Mukunzi yanick yagiriye ibihe byiza muri APR FC yanavuze ko mu gihe yasohokaga muri APR FC yerekeza mu ikipe ya Rayon Sports byari ibihe bitoroshye nubwo abafana ba APR FC bamutegushye bakavuga byinshi ariko byamuhaye imbaragaza zatumye akora cyane abasha gusohoka ajya gukina hanze y’igihugu.
Yagize Ati “Nari nzi icyo nshaka, kuko APR n’ikipe nakuriyemo kanda ntabwo nayivuyemo nabi, ariko abafana hari ukuntu bakomeza ibintu bakavuga icyo bashaka ariko ntago byagakwiye kugenda kuriya, iyo umuntu ahinduye haba hari impamvu runaka wenda ariko ntampamvu mbi yatumye mva muri APR FC, Numvaga nshaka kuba nahindura gusa. Navuga ko byari ibihe bitoroshye kubandi ariko njyewe numvaga nkomeye, ni nayo mpamvu nakomeje kumera neza, binampa imbaraga zo gukora cyane kugirango nsohoke.”
Uyu mukinnyi yakiniye ikipe ya Rayon Sports ndetse na APR FC zose zikomeye hano mu Rwanda. APR FC yayikiniye kuva 2014 kugeza 2017 naho Rayon Sports ayikinira kuva 2017 kugeza 2020 ariho yavuye ahita yerekeza hanze y’u Rwanda.