in

Yanakuyeho na Telefone! ikipe ya Kiyovu Sports iri mu mazi abira nyuma yo kuba igiye gutakaza umukinnyi wari buzayiheshe igikombe

Myugariro w’ikipe ya Kiyovu Sports Serumogo Alli ari kugaragaza ko ashobora gutera umugongo iyi kipe nyuma yo kwamburwa amafaranga ye.

Mu meshyi y’umwaka ushize ikipe ya Kiyovu Sports yongereye amasezerano Serumo Alli washakwaga n’amakipe menshi akomeye hano mu Rwanda arimo ikipe ya Rayon Sports, APR FC ndetse na AS Kigali. Uyu musore nyuma yo kongera amasezerano ariko ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo yari ifite amafaranga ahagije muri icyo gihe, baje gushaka kumuha igice ku mafaranga bari bemeranyijwe ababwira ko bayareka bakazayamuha yuzuye.

Uyu musore yakomeje gutegereza ko iyi kipe ya Kiyovu Sports yamwishyura ari nako hagenda hazamo utubazo tumwe na tumwe harimo gusezera kwa Perezida wayo Mvukiyehe Juvenal wanagize uruhare ku kongera amasezerano kwa Serumogo Ali bituma uyu musore igihe cyo kwishyurwa gikomeza kugenda kisunika.

Ubwo imikino ibanza ya Shampiyona yarangiraga nibwo dosiye ya Serumogo Ali yazutse bitewe n’ibyo uyu musore yatangarije Radio Voice of Africa avuga ko ikipe ya Kiyovu Sports atakiyibarizwamo ahubwo ikipe yose yamwifuza yaza bakavugana akayerekezamo. Ibi byakurikiye amagambo y’abayobozi ba Kiyovu Sports nabo baza gutangaza ko byose byakemutse ahubwo ko bameranye neza na Serumogo Ali.

Uyu musore yaje kongera ku bigaragaza ubwo yajyaga ku rubuga rwe rwa Whatsapp akandika avuga ko abafana ba Kiyovu Sports bakihangana kubera ko ngo nibikemuka azagaruka. Yaragize Ati” Bafana ba Kiyovu Sports mwihangane, nibikemuka nzagaruka.”

Serumogo Ali yaje gutera benshi ubwoba noneho aho ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bwatangaje ko uyu musore yakuyeho na Telefone. Ubuyobozi kugeza ubu burimo guhamagara Serumogo yarangiza bugasanga Telefone itariho burundu.

Amakuru YEGOB yanamenye ni uko Serumogo Ali kugeza ubu yanasezeye muri Group ihuza abakinnyi ba Kiyovu Sports, abatoza ndetse n’ubuyobozi bw’iyi kipe. Ibi byamenyekanye ku munsi wejo nyuma yaho abayobozi bamuhamagaraga bakamubura no kuri Telefone.

Ibi bikomeje kubera ikipe ya Kiyovu Sports ikibazo gikomeye cyane batekereza ko ha indi kipe yaba irimo kuganira n’uyu musore akaba agiye kuba yatera umugongo iyi kipe kandi yari inkingi ya mwamba mu buryo bwose.

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Salumu kanakuze
Salumu kanakuze
1 year ago

Nta mukinnyi ukunda ikipe
Kandi serumogo ntago ari Kamara, kiyovu yaciyemo ibigugu wangu, uwo ntacyo avuze, arusha yahaya x cg mackenzi bahakinnye neza

“Wagira ngo aracyari inkumi” Alliah Cool nyuma yo kwibaruka umwana akamukorera ibirori byakataraboneka agarutse gushima

Amashirakinyoma ku nkuru zimaze iminsi zivuga ko Mama Sava yatwaye umugabo w’abandi