in

Yamusigariyeho! Umugore wa Pastor Theogene Niyonshuti yatangiye gusohoza ibyo umugabo we yasize adasohoje

Yamusigariyeho! Umugore wa Pastor Theogene Niyonshuti yatangiye gusohoza ibyo umugabo we yasize adasohoje.

Uwanyana Assia, umugore wa Pst Théogène Ngirinshuti yatangiye gutera ikirenge mu cy’umugabo we uherutse kwitaba Imana, akaba yatumiwe mu giterane cy’Ububyutse kizabera i Muhanga kuri uyu wa Gatandatu taliki ya 22-23 Nyakanga 2023.

Ubusanzwe uyu mugore utari umenyerewe mu murimo w’ivugabutumwa, yiyambajwe muri iki giterane cyari cyaratumiwemo umugabo we mbere y’uko yitaba Imana.

Evangeliste Uwase Egidie wateguye Igiterane cy’Ububyutse yavuze ko uyu mugore yatumiwe muri iki giterane byari byaremejwe ko Pst Théogène azacyitabira mbere y’uko yitaba Imana, bityo basanga bakwiye gutumira umugore we cyane ko bazanagira umwanya wo kunamira nyakwigendera.

Ikindi yongeyeho cyatumye atekereza gutumira umugore wa Pst Théogène ni uko mu gihe yari akiriho yakunze kumvikana abwira abantu ko badakwiye kuzatungurwa nibaramuka babonye umugore we yinjiye mu ivugabutumwa.

Iki giterane byitezwe ko kizabera i Muhanga kuri EAR Gitarama kuva ku wa 22-23 Nyakanga 2023.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Niba wari ubyiteze heba: Cristiano Ronaldo yatangaje amagambo akomeye kuhazaza he

Ni igisupusupu: Clapton Kibonke yagaragaje umugore we ufite ubwiza budashidikanywaho (Ifoto)