in

Yamuhannye kibyeyi! Alex Muyoboke yakubise inshyi wa musore witwa X Dealer ukurikiranyweho kwiba Telefone ya The Ben i Burundi

Yamuhannye kibyeyi! Alex Muyoboke yakubise inshyi wa musore witwa X Dealer ukurikiranyweho kwiba Telefone ya The Ben i Burundi.

Mu gitaramo umuhanzi The Ben aherutse gukorera mu gihugu cy’u Burundi mu mpera z’icyumweru gishize, cyagaragayemo udushya dutandukanye turimo kwakirwa n’abantu uruvunganzoka, guhindura aho igitaramo cyagombaga kubera ariko kandi si ibyo gusa kuko havuzwemo ubujura n’inshyi zavugije ubuhuha.

The Ben yaherekejwe n’abantu batandukanye bo mu Rwanda barimo abahanzi, abanyamakuru, abashabitsi batandukanye n’izindi ngeri zitandukanye.

Muri abo kandi harimo na Alex Muyoboke usanzwe amenyerewe mu kureberera inyungu z’abahanzi batandukanye by’umwihariko abakanyujijeho mu myaka yo hambere ,aha twavuga nka Tom Close, Dream Boys, Charly&Nina n’abandi.

Muri icyo gitaramo rero ngo hagiye hatahurwa amanyanga yari yagambiriwe gukorwa na bamwe mu badashaka ko igitaramo cya The Ben kigenda neza.

Aha twavuga nk’ibyavuzwe ko umunyamakuru Fatakumavuta yari umwe mu babiri inyuma, aho ngo yagiye amanika amafoto ya Bruce Melodie aho kumanika aya The Ben bamubaza icyo agamije akaryumaho.

Tugarutse kuri Muyoboke rero nk’umuntu wari umwe mu mashyiga y’inyuma y’abakurikiranye imigendekere y’igitaramo cya The Ben, ntiyari kureba ibyononekara ngo arebere gutyo gusa , aho ngo yabonye umwe mu basore b’abashabitsi uzwi nka X-Dealler ashaka gucuruza amatike mu buryo bwa magendu aba yamuteye imboni niko gusimbuka ngo aba amukubise urushyi.

Nk’uko byatangajwe n’umwe mu banyamakuru babibonye wari i Burundi, avuga ko uyu Muyoboke yakubise uyu musore akongeraho ko ivumbi ryatumutse.

Ati”Bazanye ubumayibobo bwo kujya gucuruza amatike i Burundi. Muyoboke yaraje agukubitira urushyi uwitwa X-Dealler mbona ivumbi riratumutse.”

Mu masaha macye nibwo Muyoboke Alex yashyize umucyo kuri iki kibazo avuga ko ibivugwa Koko Ari ukuri ndetse ko yakubise X-Dealler inshuro zirenga ebyiri, avuga ko Ubwa mbere yabibwiwe n’umupilisi aramubuza.

Nyuma nibwo yaje aje kwinjiza abantu bari bavuye mu Rwanda nubundi asanga Ari kwinjiza abandi, Niko kumwegera ashatse kuzana ibintu bya ivi na ivi ahita amukubita urwo rushyi rwasize inkuru imusozi.

Si ibyo gusa kuko ngo habayeho guterana amagambo maze Muyoke asubyamo urundi rushyi inzego z’umutekano zirimo polisi zirakangarana gusa bahise babakiza.

Ikindi n’uko ngo Bahati wahoze mu itsinda rya Just Family yari agiye gufungwa kubera imvururu ariko Muyoboke arahagoboka aramutambamira.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Kiziguro: Comptable w’ikigo cy’amashuri yibye umuceri w’abanyeshuri akajya awuhemba abakozi none yisanze mu maboko atari aye

Umukecuru arishyuza Perezida inka yamwemereye ubwo yiyamamazaga mu matora