in

Yamen Zelfani utoza Rayon Sports yahinduriye umwanya umukinnyi wari umeze neza umwaka ushize ariko bisa nkaho ashaka kumwikuraho

Yamen Zelfani utoza Rayon Sports yahinduriye umwanya umukinnyi wari umeze neza umwaka ushize ariko bisa nkaho ashaka kumwikuraho

Umutoza w’ikipe ya Rayon Sports ukomoka mu gihugu cya Tunisia, Yamen Zelfani yahinduriye umwanya umukinnyi nyuma yo kubona ko ngo ari ho yakina neza.

Ku munsi wejo hashize tariki ya 15 Kanama 2023, ikipe ya Rayon Sports yakinnye umukino wa gishuti n’ikipe ya Al-Merriekh yo mu gihugu cya Sudan irimo gukorera imyitozo hano mu Rwanda yitegura imikino nyafurika.

Muri uyu mukino umutoza wa Rayon Sports Yamen Zelfani yahinduranyije abakinnyi benshi biganjemo abakinnyi badasanzwe babona umwanya ariko akinisha n’abandi mu buryo bw’imyitozo, umukino urangira ari 0-0.

Uyu mukino watunguye benshi nyuma yo kubona Rafael Osaluwe Olise arimo gukinishwa mu mutima w’ubwugarizi akinana na Mitima Issac kandi uyu musore asanzwe akina mu kibuga hagati.

Nyuma y’umukino umutoza Yamen Zelfani yatangaje ko gukinisha Osaluwe Olise yugarira ngo ni uko abona afite igihagararo cyabo ndetse ko afite n’umupira ku kirenge ariko amakuru ahari ni uko bisa nkaho uyu mutoza ashaka kumwikuraho kubera afite ngo abakinnyi benshi hagati mu kibuga.

 

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Abasore bo mu Burundi ntabwo wabacika! Bwiza yabujijwe gutambuka mu Burundi – Amashusho

Abakinnyi b’abanyamahanga ndetse n’abanyarwanda ba APR FC ntabwo barimo kumvikana hagati yabo kubera impamvu iteye inkeke