in

Yambaraga ibikubura no asigaye yambara ibicicaguritse! Alyn Sano wahoze muri chorale none akaba ari umuhanzi udatinya no kwerekana bimwe mu bice bye by’ibanga, akomeje kugarukwaho

Umuhanzikazi Aline Sano akomeje kuba igitaramo ku mbuga nkoranyambaga aho abamukurikiranira hafi batangazwa n’uburyo asigaye agaragara mu myambarire.

Ibi byaturutse ku buryo yaserutsemo ubwo yari yitabiriye igitaramo cya mtn iwacu na Muzika Festival ,aho yagaragaye mu ipantalo icagaguye iriko ikaba iri mu myambaro igezweho.

Nyuma y’iki gitaramo rero abantu batangiye kugereranya Aline Sano wa Cyera waririmbaga muri chorale y’Abadivantisiti ndetse na Aline w’ubu wambaye iyo pantalo icikaguritse maze bamwe batangira kumushinja kunanirana ariko abandi nabo baramushyigikira.

Aya mashusho akunze kugarukwaho bivugwa ko yafashwe muri 2014 ubwo uyu muhanzikazi yigaga mu mashuri yisumbuye nyamara akaba yari umwe mu bimbere baririmbaga neza ariko nyuma aza kubivamo atangira kuririmba indirimbo benshi bita iz’isi ndetse bakanamushinja kuririmba ibishegu.

Mu minsi ishize ubwo yaganiraga n’umunyamakuru yavuze ko yahagaritse kuririmba muri korali kugeza mu 2015, nyuma y’uko ngo yagiraga ibyago ariko abo baririmbanaga ntibamwereke urukundo, bituma afata icyemezo cyo kuyivamo.

Icyo gihe yivumbura ngo umuvandimwe we yakoze impanuka ariko hashira ibyumweru hafi bibiri ntawe uramugeraho mu bo baririmbanaga cyeretse ngo inshuti ze za hafi.Kuva ubwo rero nibwo yatangiye kujya mu miziki isanzwe.

Gusa n’ubwo ariwe wagarutsweho, yiyongereye ku bandi bagiye bava mu muziki wo mu rusengero ndetse bakaba ibyamamare mu Rwanda.Aha abagarutsweho cyane harimo Man Martin na Patrick Nyamitali bari amashyiga y’inyuma mu muziki waririmbiwe Imana.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

Mu Rwanda hose! Iteganyagihe ryo kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Nzeri 2023

Scovia w’imyaka 43 yatawe muri yombi nyuma yo kuryamana n’umwana w’umuhungu w’imyaka 12 amushukishije uduhendabana