Umukinnyi wo hagati mu kibuga mu ikipe y’igihugu y’Ubufaransa, N’Golo Kanté ubu yamaze kuva i Burayi mu kipe ya Chelsea ajya muri Al-Ittihad yo muri Arabia Saudite.
Uyu mukinnyi yegukanye ibikombo n’udukombe ndetse n’ibihembo bitandukanye i Burayi harimo nka:
. Ibikombe bya shampiyona y’ubwongereza ‘Premier League’ 2
. Champions League 1
. Igikombe cy’Isi cy’ama-Club ‘Club’s World Cup’
. UEFA Supercup 1
. Europa League 1
. Igikombe cy’Isi ‘World Cup’
. Igikombe cya FA Cup 1
Usibye ibi bikombe yegukanye ari kumwe n’amakipe yanyuzemo nka Chelsea n’Ubufaransa, N’Golo Kanté, yegukanye n’ibihembo bitandukanye nka:
. Yegukanye igihembe cy’umukinnyi mwiza ku mukino wa nyuma wa Uefa Champions Leuge ‘Man of the Match Champions League final’.
. Yegukanye igihembe cy’umukinnyi mwiza w’umwaka ukina hagati mu kibuga i Burayi ‘UEFA Best Midfielder of the Year’.
. Yegukanye igihembe cy’umukinnyi mwiza w’umwaka w’Umufaransa ‘French Player of the Year’.
. Yaje mu bakinnyi bagize ikipe y’umwaka y’Iburayi ‘UEFA Team of the Year’.
. Yaje mu bakinnyi 11 bagize ikipe y’igikombe cy’Isi ‘World Cup Best XI’.
. Yaje mu bakinnyi bagize ikipe y’umwaka yahiswemo na FIFA inshuro 2 ‘FIFA Team of the Year’.