in

Yakumbuye akanyenyeri k’abafana ba Rayons! Hértier Luvumbu yamaze gushyira ubwenge ku gihe maze asaba imbabazi, ubuyobozi bwa Rayon Sports

Rutahizamu Héritier Luvumbu Nziga ukomoka muri RD Congo, akomeje gusaba imbabazi, atakambira ubuyobozi bwa Rayon Sports ngo bwongere bumuhe amahirwe yo kugaruka muri iyi kipe.

Héritier Luvumbu wari ukunzwe n’abafana ba Rayon Sports, yatandukanye nayo kubera kwishimira igitego agakora ikinyemetso gifite aho gihuriye na politiki.

Byabaye mu mukino w’umunsi wa 20 wa Shampiyona wabereye kuri Pelé Stadium, hari tariki 11 Gashyantare, hagati ya Rayon Sports na Police FC, Luvumbu yatsinze igitego agiye kucyishimira akora ikimenyetso apfuka ku munwa, ajya kwifotoza imbere y’abanyamakuru bari ku kibuga.

Iki gikorwa ni icya politiki cyari kimaze iminsi gikorwa n’abaturage ba Congo, hirya no hino mu rwego rwo kuyobya uburari ku bwicanyi buri gukorerwa abavuga Ikinyarwanda mu Burasirazuba bwa Congo nk’uko byemejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Héritier Luvumbu yahise ava i Kigali, yerekeza iwabo muri RDC anyuze i Goma, yakirwa nk’intwari n’abarimo Minisitiri wa Siporo n’Imyidagaduro muri RDC, François Claude Kabulo Mwana Kabulo.

Amakuru atugeraho avuga ko uyu rutahizamu amaze kwandikira Rayon Sports email zigera ku munani ‘8’ zose zisaba imbabazi, avuga ko yahubutse asaba kugaruka muri iyi kipe.

Impamvu ikomeje gutuma Luvumbu asaba kugaruka muri Rayon Sports, ni uko yageze muri As Vita Club, bamufata nk’umukinnyi usanzwe kandi yari amaze kwigarurira imitima y’abafana ba Murera bamuririmbaga nk’umukinnyi urenze mu Rwanda.

Gusa ariko ubuyobozi bwa Murera ntibukozwa ibyo Luvumbu asaba kuko yasize icyasha ruhago Nyarwanda ndetse n’igihugu muri rusange.

Written by Epaphrodite Nsengimana

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it: +250736426472

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Aho kumugura ayo 40M bayagura abakinnyi babiri beza ku murusha”! Rayon Sports imibare itangiye kuzamo ibihekane kuri kapiteni w’ayo bari gusaba umuhisi n’umugenzi

Sam Karenzi yagiriye inama abafana ba Rayon Sports nyuma yuko basabwe n’ubuyobozi gutanga miliyoni 40 zo kugura Muhire Kevin