in

Yakubise iwabo ikinyoma cyaho agiye kuri Noheli none yasanzwe mu nzu y’umusore bakundanaga yapfuye

Umukobwa usanzwe ari umunyeshuri muri Kaminuza ya  Kenyatta University (KU) ,witwa Victoria Muthoni Theuri  yasanzwe mu nzu y’umusore bakundanaga amaze iminsi igera kuri itatu ashizemo umwuka.

Inkuru y’urupfu rwe yamenyekanye nyuma y’amakuru yatanzwe n’ushinzwe gukora amasuku mu nyubako umusore  wakundanaga n’uyu mukobwa atuyemo,  avuga ko mu rugo rw’uyu musore hari guturukamo impumuro mbi nkaho hari umuntu wahapfiriye.

Uyu mukobwa yasanzwe yapfuye nyuma yuko yari amaze iminsi aburiwe irengero ,aho ngo yavuye iwabo aho bari batuye muri  Kahawa Sukari ,mu gihugu cya Kenya , ku itariki 25 Ukuboza 2022 ,abwiye ababyeyi be  ko agiye gusura mukuru we ariko ijoro ryagera ababyeyi be bakavumbura ko uyu mukobwa atigeze akandagira mu rugo rw’umuvandimwe we.

Kuwa kane tariki 29 Ukuboza 2022 ,nibwo Police mu gihugu cya Kenya yavumbuye umurambo wa Muthoni ,mu mujyi wa Kahawa Wendani aho umukunzi we yari asanzwe atuye.

Amakuru avuga ko umusore usanzwe ukundana n’uyu mukobwa yari yamusize mu rugo ,we akajya hanze yitabiriye iserukiramuco., abiganaga na Muthoni bavuga ko yari umukobwa ukunda kurangwa n’akanyamuneza aho ari hose.

ictoria Muthoni Theuri  yasanzwe mu rugo rw'umusore bakundanaga yapfuye
ictoria Muthoni Theuri yasanzwe mu rugo rw’umusore bakundanaga yapfuye

Written by HARAGIRIMANA Dieudonne

I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it:+250 783 907 135

Subscribe
Notify of
guest
1 Comment
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments
Mère
Mère
1 year ago

Ni ibyo gusa mwendaga kutubwira????

Uramutse umenya uko abantu bafata Israel Mbonyi wakwifata ku munwa ukumirwa

Nashakaga kuzana Messi akiva i Doha! Amagambo ya Rudi Garcia utoza Al Nassr na Cristiano Ronaldo akomeje kwibazwaho?