Mu gihe abandi bakinnyi baba bishimira ko batwaye igikombe batsinze igitego cyangwa se batanze umupira wavuyemo igitego, abandi baba bishimira ko bafashije ikipe yabo ikitwara neza.
Ibi siko bimeze ku muzamu Alphonse Areola, wamaze mu irushanwa ukwezu kose rikarangira atabashije no gukina umukino n’umwe ndetse n’umunota n’umwe mu ikipe y’ubufaransa.
Ubwo Ubufaransa bwatwaraga igikombe cy’isi muri 2018, Alphonse Areola umuzamu wa gatatu w’iyi kipe yagaragaye asoma igikombe ndetse yambaye n’umudari wa zahabu, kandi nta n’umukino n’umwe yabashije kuba yakina.
Ibi bikaba byaraherukaga kuba mu mwaka wa 1982 ubwo ubutariyani bwatwaraga igikombe cy’isi butsinze Argentine, iki gihe umukinnyi Franco Baresi yasoje igikombe adakinnye umukino n’umwe.
Ibi bikaba bisa nk’ibisanzwe ku bazamu kuko na Victor Valdes wafatiraga Barcelona, yatashye nta mukino n’umwe akinnye muri 2010 ubwo Espanye yatwaraga igikombe cy’isi kuko Casillas yari ari mu izamu