Umugabo wo gihugu cya Kenya yakoze agashya maze agurisha agasabo kamwe k’intanga nyuma yo kuzongwa n’ubukene bukabije.
Kowit yatangaje ko yari arambiwe kuba mu buzima bw’ubukene, atabona icyo ashaka, maze agashaka umukiriya wo kumugurira agasabo ke 1 k’intanga, amwemerera kumuha akayabo k’ibihumbi magana atanu by’Amashiringi (Sh500,000).
Yatangarije ikinyamakuru Nairobian, ko yifuza no kugurisha impyiko ye imwe kuko yabonye umukiriya wo muri Kenya umuha amafaranga akubye gatatu asanzwe agura urwo rugingo. Yagize ati: “Bimaze iki kuba mfite udusabo 2 tw’intanga, ari ukwirirwa nyagendana hagati y’amaguru, mu gihe hari ababuze urubyaro kubera ko nta na kamwe bafite?”
Yakomeje agira ati: ” mwibaze ko hanze aha hari ababuze urubyaro kubera ibibazo bitandukanye, mu gihe nge nshobora gutera akabariro mfite agasabo 1, nkaba mfite tubiri turimo gupfa ubusa. Ndashaka guha na bagenzi bange ku byo Imana yampaye, kandi ndambiwe ubukene”.