Umubyeyi watabaye umukobwa umwe rukumbi wacitse Kazungu yasobanuye uburyo byagenze.
Umubyeyi witwa Ugirinshuti Clemantine utuye mu Mudugudu wa Gishikiri ,akagari ka Busanza umurenge wa Kanombe ni umuturanyi wa kazungu Denis uherutse gutabwa muri yombi n’inzego z’ubugenzacyaha RIB, acyekwaho kwica abakobwa 12.
Uyu mubyeyi yasobanuye uburyo umukobwa warokitse yaje amugana yambaye ubusa ndetse afite ubwoba bwinshi.
Mu kiganiro yagiranye na Tv8 yagize ati” nari nicaye aha(murugo) maze mbona umwana w’umukobwa aje n’igihunga cyinshi avuga ko acitse umuntu washakaga kumwica, Nabonaga afite ibikomere mu ijosi hose mbese kuko yari inzobe wabonaga naho yamuriye inzara hari kuva amaraso. Ubwo icyo nakoze namwinjije munzu maze mba muhaye icyo kwambara ,ariko yahise ahamagara inshuti ze zimuzanira ibyo ataha yambaye”.
Uyu Clemantine kandi yavuze ko nawe ubwe atarazi ko Mu Isibo atuyemo harimo umuntu wica abantu kuko n’ibyo yaganiriye n’uwo mukobwa warokotse Carine, atamubwiye ko hari abantu yabonye bapfuye!.
Uyu mubyeyi asoza asaba abana babakobwa kwirinda kwishora mu ngeso z’ubusambanyi zirimo kwicuruza kuko bishobora kubaganisha mu byago birimo n’urupfu. Anasaba inzego ko niba zifashe umuntu nkuyu zajya zimuhana zihanukiriye bikabera n’abandi urugero.