Yaje yambaye agakanzu nk’inkumi! Umunyamakuru Mutesi Scovia yaraye ahawe igihembo gikomeye cyane.
Ibihembo Rwanda Influence Awards 2022 byatanzwe ku nshuro ya kabiri mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2023, mu muhango wabereye muri Century Park Hotel Nyarutarama.
Urutonde rw’abegukanye ibihembo Rwanda Influence Awards 2022
1.Icyiciro cy’umuntu wigaragaza mu iterambere ry’ imyidagaduro (Entertainment Influencer): Nsengiyumva Emmanuel
2.Icyiciro cy’umuntu ugaragaza imibereho y’intangarugero (Life Style Influencer): Mike Karangwa
3. Icyiciro cy’umunyamakuru w’umwaka (Media Personality of the year): Mutesi Scovia
4. Icyiciro cy’umuntu uharanira inyungu rusange (Social Cause Influencer): Tito Harerimana.
5.Icyiciro cy’igitangazamakuru cy’umwaka (Most Influencing Media House): IGIHE LTD
6. Icyiciro cy’ukora ibikorwa by’urukundo (Philanthropy Influencer): Muvunyi Bihozagara
7.Icyiciro cy’umuntu watoranyijwe n’abantu bakurikirana ibi bihembo (People Choice Awards): Umubikira Immaculée Uwamariya
8. Icyiciro cy’umuntu uvuga rikijyana ku mbuga nkoranyambaga (Social Media Influencer): No Brainer uzwi cyane kuri Twitter



