Umutoza wa Rayon Sports, Yamen Zelfani yashwanye n’abanyamaku bamubajije ku bibazo yagiranye n’Umutoza wa Gorilla FC, Gatera Mussa ku mukino wa kabiri wa Shampiyona bahuriyemo.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 30 Kanama 2023, ubwo Rayon Sports yari isoje imyitozo mu Nzove ku, yitegura umukino w’Umunsi wa Gatatu izakinamo na Amagaju FC, Zelfani yasabwe kugira icyo yavuga ku mutoza wavuze ko yamututse, abanza kugira ati “simuzi”.
Yahise agira uburakari ahindukirana abanyamakuru aba aribo atura umujinya kuri ibyo bibazo. Ati “Mwe abanyamakuru mushaka kumenya ukuri, ariko ndagerageza kuvugana namwe mugashaka kuzana ibibazo. Ibyo nibyo mushaka? Mwigaye, mwigaye.”
Yahise asingira ibikoresho byabo ndetse anabasaba kuzimya camera yongeyeho ko ubu batangije intambara hagati ye na bo.
Mu bamubwiraga ko camera bazikuyeho, yabasubije ati “ntabwo ndi injiji camera ziriho, mukomeze mubifate. Ntabwo mukora akazi kanyu.”
VIDEWO: