Neymar Jr yasezeye kuri Muzehe Pele waraye witabye Imana azize uburwayi bwa Canceri.
Amwe mu mateka wamenya kuri Edson Arantes do Nascimento wamamaye nka Pelé nuko yatangiye gukina Afite imyaka 15 mu ikipe ya Santos yo muri Brazil. Ku myaka 16 nibwo yinjiye mu ikipe nkuru ya Brazil.
Neymar abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram yanditse ati “mbere ya Pele nimero 10 yari umubare gusa, iyi nteruro nayisomye ahantu runaka mu buzima bwanjye gusa ntabwo yuzuye.
Navuga ko mbere ya Pele umupira w’amaguru wari siporo gusa ariko Pele yaraje byose arabihindura, umupira w’amaguru awuhindura ubugeni, ibyishimo biha uruvugiro abakene.
Pele yatumye igihugu cya Brazil kigaragara, ndetse kiranavugwa. Umupira w’amaguru muri rusange ndetse na Brazil tuzamure ibikorwa, ndetse tunashimire umwami. Yagiye ariko ibikorwa bye biracyahari. Ruhukira mu mahoro”.
Ikindi wamenya nuko Pele yehesheje Brazil ibikombe bitatu by’isi harimo icya 1958, 1962 ndetse 1970. Uyu mugabo muri Brazil bamwitaga O Rei bisonanuye umwami.
Yatsindiye Brazil ibitego 77 mu mikino 92, mu ikipe ya Santos afatwa nka rutahizamu w’ibihe byose dore ko yatsinze ibitego 643 mu mikino 659.