in

Yahatwitse ubundi arimanukira! Umugabo witwa Eliazar yitwikiyeho inzu ye nyuma y’uko agiranye amakimbirane n’umugore we babana mu buryo butemewe n’amategeko

Yahatwitse ubundi arimanukira! Umugabo witwa Eliazar yitwikiyeho inzu ye nyuma y’uko agiranye amakimbirane n’umugore we babana mu buryo butemewe n’amategeko.

Bagaragaze Eliazar w’imyaka 52 wo mu Kagari ka Birira Umurenge wa Kimonyi Akarere ka Musanze, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), nyuma yo gukekwaho gutwika inzu ye abanamo n’umugore n’abana.

Ibi byabaye mu ma saa kumi n’ebyiri z’igitondo cyo ku wa gatatu tariki 02 Nyakanga 2023, aho abaturanyi be bemeza ko muri uko kwitwikiraho inzu, yahereye ku buriri bw’abana burakongoka umuriro ufata imyenda n’inkweto byari hafi y’uburiri byose birashya.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Jean Bosco Mwiseneza, aremeza ayo makuru, aho avuga ko uwo mugabo usanzwe afitanye amakimbirane n’umugore bashakanye bitemewe n’amategeko, yashatse gutwika inzu ye abaturage bayizimya itarafatwa.

Ati “Niba we avuga ko atabikoze ku bushake bwe ko ari impanuka bikaba bikiri mu iperereza, gusa binabaye ari n’impanuka, abantu bakwirinda impanuka ijyanye n’umuriro mu nzu batuyemo, itabi rigira aho rinywererwa, ntabwo umuntu ajya ahantu aho ari ho hose ngo ahanywere itabi”.

Bagaragaza wari wahise atoroka, yamaze gufatwa n’inzego z’umutekano, ashyikirizwa RIB Sitasiyo ya Cyuve.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“Ibi bintu biteye agahinda pe” Umukobwa witeguraga kubana n’umusore bamaze imyaka ine bakundana yakiriye inkuru mbi buri muntu wese atapfa kwihanganira [ibi ari wowe bibaye ho wabyakira gute] 

Abantu barahindutse: Umuhanzi ukunzwe cyane mu Rwanda yatutswe bikomeye azizwa impamvu idashinga