in

‘Yahatwitse ubundi arimanukira’ I Nyarugenge, habereye inkongi y’umuriro yatejwe n’umugabo umwe rukumbi wari ufite icyo agambiriye (AMAFOTO)

I Nyarugenge, habereye inkongi y’umuriro idasanzwe yibasiye agace kamwe bigatera benshi urujijo.

Ibi byabaye saa cyenda , uyu munsi Tariki 22/7/2023, Mu kagari ka Akabahizi mu mudugudu w’Iterambere, umurenge wa Gitega, mu kibanza cy’uwitwa Mukarugambwa Judith ufite Imyaka 52 hakusanyirizwaga imyanda y’amakarito, amashashi n’amacupa ya Plastique.

Amakuru yatanzwe n’umuturage witwa Marigaritte Nakabonye, ni uko umugabo witwa Ntirenganya Theogene ufite Imyaka 45 wahakodeshaga bivugwa ko ariwe wahatwitse agahita yiruka.

Kubwamahirwe iyi nkongi ntacyo yangije kuko inzego z’umutekano (Police) zahagobotse zifatanyije n’abaturage n’ishami rishinzwe kuzimya inkongi (Fire Brigade) bakaba babizimije.

Written by M.Ben

Niba ufite inkuru cyangwa ukaba uri umuhanzi ndetse nawe ushaka kwamamaza twandikire. I am responsible for this article, not the YEGOB website. Please contact me if you need more information about it.

Subscribe
Notify of
guest
0 Comments
Oldest
Newest Most Voted
Inline Feedbacks
View all comments

“No kumoka yamoka” Shaddy Boo utarahiriwe no kubaka urugo yunze mu rya Mutesi Jolly wifashe akagereranya abagabo nk’itungo rizwiho kurinda umutekano w’urugo

Bigeze aho biryoshye ! Element ukomeje kwigarurira imitima ya benshi agiye kuzenguruka Afurika