Mu butumwa bwaciye ibintu ku mbuga nkoranyambaga ze, umunyamakuru Nyarwaya yatangaje ko yahunze u Rwanda nyuma y’imyaka ine y’ubuzima bwuzuye ubwoba n’ibigeragezo bikomeye. Yavuze ko hari agatsiko k’abantu kagerageje kumwivugana kenshi, bituma afata icyemezo gikomeye cyo kuva mu gihugu.
Nyarwaya, umunyamakuru uzwi cyane mu Rwanda, yagaragaje ko n’ubwo akunda igihugu cye urw’akadasohoka, yari asigaye adafite amahitamo uretse guhunga kugira ngo arengere ubuzima bwe. Mu butumwa bwe, yagize ati: “Rwanda nkunda, nkuhunze si uko nkwanga, ahubwo ni ukubera abagerageje kunshirira ku isi. Nagerageje gutaka no gusaba ubufasha, ariko sinagize amahirwe yo kumvikanisha ijwi ryanjye.”
Ariko, n’ubwo yahunze, Nyarwaya yakomeje ashimangira urukundo rwe ku gihugu cye, avuga ko nubwo agaye mu gihugu cya Uganda , azahora yiteguye gusubira mu Rwanda igihe cyose rwamuhamagara. Yagize ati: “Ndagusaba Rwanda, ntuzibagirwe ko nkuziho byinshi, kandi igihe cyose uzampamagara, nzitaba kuko ni wowe nkomokaho.”
Yongeyeho ati: “Data yagukoreye, mama arakubyarira, kandi nzahora nkwitaba, niyo naba ndi kure.”
Ubutumwa Yago yashyize kuri X ye
Iri jambo ryasize abakunzi be ku mbuga nkoranyambaga bagaragaje amarangamutima atandukanye, aho bamwe bamwifurije kubona amahoro aho ari, abandi bamusaba gukomera no gukomeza gukunda igihugu cye n’ubwo yahuye n’ibibazo bikomeye.
Ubutumwa bwa bakunzi ba Yago bakoresha x yahoze Ari Twitter
Mu gusoza ubutumwa bwe, Nyarwaya yasabye imbabazi ku cyemezo cyo guhunga, ariko ashimangira ko atigeze anegura igihugu cye.