Yagiye gushimirwa ko yabajyanye mu matsinda! Akimara kwirukanwa muri Rayon Sports, Yamen Zelfani yahise afata indege yihuse imujyana muri Libya.
Ku munsi w’ejo hashize nibwo umutoza Yamen Zelfani watandukanye na Rayon Sports yafashe rutemikirere yerekeza hanze y’u Rwanda.
Amakuru agera kuri Yegob.rw, ni uko uyu mugabo yerekeje muri Libya kubera gahunda z’akazi.
Bivugwa ko hari ikipe yo muri iki gihugu yamwifuje akaba ari nayo mpamvu yemeye gutandukana na Rayon Sports nta ngorane abashyizeho.
Kujya muri Libya kandi byahise bituma bamwe mu bafana batangira kuvuga ko yagiye gushimirwa n’ikipe ya Al Hilal Benghazi yakuyemo Rayon Sports.
Abafana bashinja uyu mutoza kuba yaragurishije umukino wa Rayon Sports na Al Hilal Benghazi muri CAF Confederation Cup 2023-2024.
Ni naho bahereye bavuga ko yaba yagiye gushimirwa n’iyi kipe. Gusa ibyo byose ni ibivugwa n’abafana hanze aha, nta gihamya ihari.